• Imikino / FOOTBALL

Kakooza Nkuliza Charles "KNC " umuyobozi wa Gasogi United, yavuze ko abona APR FC izongera gutwara igikombe cya shampiyona, avuga ko Police FC yakabaye ihangana ariko ifite za birantega, mu gihe Rayon Sports ifite ibibazo byinshi n'umwanya wa 3 itazawubona .

Ku mugoroba wa taliki 31 Kanama, nibwo ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Mukura VS&L, mu mukino wa gicuti, umuyobozi wiyi kipe bwana KNC yaganiriye n'abanyamakuru, maze avuga ko abona APR FC n'ubundi izisubiza shampiyona ku nshuro ya 7 yikurikiranya.

KNC yavuze ko abona APR FC, ifite impamvu nyinshi zo kwisubiza igikombe cya shampiyona ati "ifite abakinnyi benda kunganya imbaraga, kandi amakipe menshi usanga afite 11 beza , ariko nta basimbura beza" yavuze ko ikipe abona yakabaye iya 2 ari Police FC  ati "baramutse bahojejeho, kuko sinzi ibintu bijya biyifata".


KNC yemeje ko abona APR FC ariyo ifite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka

Yavuze ko yakabaye atekereza ko Rayon Sports izaba iya 3,ariko vuga ko  iyi kipe ifite ibibazo byinshi nubwo abanyamakuru batajya babivugaho , avuga ko ikipe ihatanira igikombe itakabaye ikirimo gusinyisha abakinnyi ndetse yemeza ko abona Rayon Sports n'umwanya wa 3 bigoye ko izawubona, avuga ko hagati ya Gasogi United,  AS Kigali,  Gorilla FC na Mukura VS&L ari zo zizahatanira uwo mwanya, Rayon Sports ikaba ya 4.

Mu makipe amanuka, yavuze ko abona ikipe ya AS Muhanga ifite ibyago byinshi byo kumanuka, ndetse avuga ko na Rutsiro FC aobona muri ako gatebo, Rwanda Premier league izatangira taliki ya 12 Nzeri 2025 isozwe 24 Gicurasi 2026.


KNC avuga ko abona ibibazo Rayon Sports ifite izaba ya 4 muri shampiyona 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments