• Amakuru / MU-RWANDA



Kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Ingabire Victoire Umuhoza, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, runashimangira ko ibyakozwe bishingiye ku mategeko.

Ingabire Victoire Umuhoza aregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kugirirana nabi ubutegetsi buriho. Ingabire yari yajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwagaragaje ko adafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko nk'uko we yabivugaga.  

Icyo gihe Ingabire yari yareze Ubushinjacyaha avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kuko iminsi 30 y’agateganyo yari afunzwe yarangiye, Ubushinjacyaha bukamuregera urukiko yararenze.

Urukiko rwo rwagaragaje ko ibivugwa na Ingabire Victoire nta shingiro bifite ngo kuko umunsi wa nyuma muri iyo 30 yo gufungwa by’agateganyo wageze ari ku Cyumweru kandi utari umunsi w’akazi.

Urukiko rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ikirego ku munsi ukurikiyeho bikurikije amategeko kuko ubusanzwe umunsi utari uw’akazi utabarwa.

Ingabire we ntabwo yanyuzwe n’icyo cyemezo cy’urukiko kuko yavugaga ko iminsi yose ikwiye kubarwa hatitawe ku minsi y’akazi cyangwa itari iy’akazi, yongera kukijuririra mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yarekurwa by’agateganyo.

Kuri ubu Ingabire Victoire yamaze kuregerwa Urukiko Rukuru kugira ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho, abyiregureho ndetse anasabirwe ibihano.

Mu iburanisha rye rya mbere yari yasabye ko urubanza rusubikwa ariko ahita anihana Inteko y’Abacamanza yamuburanishaga ngo kuko ari yo yategetse ko akurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Ingabire yavuze ko abona iyo nteko yaramaze gufata uruhande, bityo ko yifuza indi nteko igomba kumuburanisha. 

icyo cyifuzo cye kiracyasuzumwa n'Urukiko, hasigaye kuzatangazwa umwanzuro n'itariki yo gusubukuriraho urubanza.

Ku wa 19 Kamena 2025,  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

 

 

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments