Mu ma saha ya saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri
tariki ya 09 Nzeri 2025, Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa
Cyato, mu karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’urukuta
rwagwiriye abari kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere,
abantu umunani bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Amakuru avuga ko urukuta rwubakwaga kuri uru
rugomero rwaguye bitunguranye rugahita ruhitana abantu umuni mu bo rwagwiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari kwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu bikorwa by’ubutabazi no guhumuriza abaturage.
Uru
urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda)
rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari
umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.
Imirimo
yo kurwubaka yatanze akazi ku baturage basaga 800 bikaba byarabafashije kwiteza
imbere. Abari kwegerezwa ibyo bikorwaremezo bakaba basabwa kubibungabunga kuko
ari ibyabo.
Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyeka ndetse n’umubare w’abantu bakomeretse nturamenyekana.
Abantu 8 muri kubaka uru rugomero rwa Nyirahindwe I bapfiriye mu mpanuka y’urukuta rwabagwiriye