• Amakuru / MU-RWANDA



Umusore w’imyaka 18 wo mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma, mu Murenge wa Rurenge, yagiye gukiza abantu babiri barwanaga harimo umuvandimwe we, umwe amukubita ishoka mu mutwe ahita apfa.

Uru rugomo rwabaye ku Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gitobe, mu Kagari ka Muhurire, mu Murenge wa Rurenge, mu Karere ka Ngoma.

Abari bahari ibi biba bavuga ko hari abasore babiri bari banyweye inzoga batangira gutongana bageze aho baranarwana barakomeretsanya. Umwe muri abo basore yari afite murumuna we w’imyaka 18 aza gukiza, wa musore wundi ahita amukubita ishoka mu mutwe abaturanyi bamujyana kwa muganga ariko nyuma aza gupfa.

Uwo musore wicishije mugenzi we ishoka ngo nubwo yari yasinze abaturage bavuga ko yari yakomeje kwigamba ko ari bwice umuntu, bakavuga ko yaba yarabikoze ku bushake.

Umwe ati”Yari yahereye mugitondo afite ishoka hanze avuga ko hari umuntu ari bwice, ntabwo byamugwiririye ni ibintu yari yiriwe avuga.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagikora urugomo kubera ubusinzi, asaba abaturage kubwirinda n’ibindi byateza umutekano muke.

Ati “Iyo urebye ubona ari urugomo ruturutse ku businzi, abaturage bavuga ko bari biriwe banywa kandi basangira, bari bashyamiranye mu nzira uwo bari bashyamiranye ajya gusaba imbaraga umuvandimwe we, hanyuma uwo muvandimwe aje bakorera urugomo uwo wundi bararwana biza kuvamo gukomeretsa cyane umwe muri bo binamuviramo urupfu.’’

Niyonagira yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi bakarenza urugero kuko iyo baza kuba batasinze ubu bwicanyi ntabwo bwari kubaho.’’

Uyu musore w’imyaka 18 yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 08 Nzeri 2025, abaturage basaba ko uwamwishe yaburanishirizwa mu ruhame kuko yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Ngoma.

Ibyaha byiganje mu nkiko zo mu Rwanda

Umwaka w’ubucamanza wa 2024/25 warangiranye na Kamena 2025 wasize inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza zirenga ibihumbi 106, zirimo inshinjabyaha 74.835, zingana na 70%.

Raporo yashyizwe hanze ku wa 1 Nzeri 2025, igaragaza ko ibyaha by’ubujura biri ku isonga mu byakiriwe mu nkiko kuko byaburanishijwe mu manza 13.956, bigakurikirwa no gukubita no gukomeretsa byaburanishijwe mu manza 10.948.

Ikindi cyaha cyaregewe inkiko ku bwinshi ni icyo gusambanya umwana gifite ibirego 6.124, mu gihe icy’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo kigaragara mu madosiye 5.590 na ho gukoresha ibikangisho bigaragara mu madosiye 3.194.

Ibindi byaha byaregewe inkiko cyane harimo ubuhemu bugaragara mu madosiye 2.649, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake byagaragaye mu madosiye 2.497, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ni amadosiye 2.034, ubwicanyi buri ku mwanya wa cyenda n’ibirego 1.780 na ho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byagaragaye mu madosiye 1.659.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments