• Imikino / FOOTBALL

President wa FERWAFA bwana Shema Ngoga Fabrice , yavuze ko bagiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda,  kugirango babashe kongera imbaraga mu busatirizi bw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, kugirango ikomeze gutsinda.

Bwana Shema Fabrice , yabivuze ubwo yaganiraga na Igihe , ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yari ivuye muri Afurika y'Epfo gukina na Zimbabwe, ubwo yabazwaga uko bagiye kwitegura imikino ya Benin na Afurika y'Epfo iri mukwezi gutaha , yavuze ko babwiye abatoza ko bagomba guhamagara abakinnyi bazakoresha bitarenze icyumweru kimwe .


President wa FERWAFA avuga ko amavubi agomba kwitegura Benin kare kuko agomba kuyitsinda byanze bikunze 

Yavuze ko basabye abatoza ko mu mayeri y'umukino bategura, bibanda ku gusatira , kugirango bazabashe gutsinda Benin, ati "umukino wa Benin tugomba kuwutsinda byo ntamahitamo dufite , kandi mubyo tuganira nabakinnyi n'abatoza bagomba kugira amayeri yo gusatira cyane, bivuze ko tugomba gushaka ba rutahizamu benshi dushobora guhamagara, muri iyi camp ya Benin".

Abajijwe niba hari ba rutahizamu bashya bamaze kwemera kuza gukinira u Rwanda yagize ati "turacyafite amazina , ariko sinavuga ko turimo kuganira nabo ,dufite amazina dushaka guhamagara ndetse no gusura mu gihe cya vuba cyane ,bishobotse bakatwemerera byakunda".

Yashimangiye ko Amavubi agomba gutsinda Benin byanze bikunze , ndetse avuga ko ariyo mpamvu bagomba gutangira kwitegura hakiri kare, kugirango bazabashe kubigeraho, ikipe y'igihugu y'u Rwanda izakina umukino w'umunsi wa 9 na Benin mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  umukino uzabera kuri Stade Amahoro hagati ya taliki 10 na 11 Ugushyingo 2025.


Shema Fabrice yavuze ko bakomeje gushaka ba rutahizamu ndetse hari abo bagiye kuzasura bakaganira 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments