• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yafashe umuntu umwe mu muri batatu bagaragaye mu mashusho batema umugore bakoresheje imihoro bashaka kumwambura. 

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 10 Nzeri 2025, bubera mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. 

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana abasore batatu bambaye amakote maremare, bafite imihoro, baryamishije umugore hasi, bari kumukubitisha iyo mihoro.

Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze ari Twitter), yatangaje ko kugeza ubu umuntu umwe muri batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi yamaze gufatwa.

Yagize iti:"Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri barihamwe birakomeje."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko ibikorwa byo gushakisha abo bagizi ba nabi bigikomeje

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko umugore wakomerekejwe n'abo bagizi ba nabi yamaze kuva mu Bitaro, ubu akaba ari kwitabwaho mu rugo .

Ibyaha byiganje mu nkiko zo mu Rwanda harimo icyo gukubita no gukomeretsa 

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments