Ababyeyi basigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bahangayikishijwe n'abana babo bacikiriza amashuri kubera ubukene ndetse no kubura ibikoresho.
Umwe mu basigajwe inyuma n'amateka witwa Pascal, yabwiye umunyamakuru wa BTN TV uburyo ajyana abana mu ishuri.
Yagize ati"Uriya ni uwanjye, ni mukuru yagiye yiga akabura ubushobozi akavamo, nkashaka ubushobozi akongera agasubirayo kandi nobicanga nzongera mukuremo nongera nshakire undi...niko mbigisha, utsinzwe mukuramo nkaba nshyizemo ufite ubwenge."
Ibi kimwe na bagenzi be bavuga ko bagorwa no kubona ibikoresho abana bajyana ku ishuri bigatuma bamwe bava mu ishuri batarirangije.
Bati"Birashoboka nanjye abanjye ubu bari kwiga, biga ari babiri bose bari mu wa kabiri, bariga mfite na murumuna wanjye warangije amashuri yisumbuye ariko tubangamiwe n'ikibazo cyo kubona amakayi, impuzankano (uniform), kubona amafaranga yo kurya ku ishuri, ubu bari kutwishyiza amafaranga 19500Frw mu gihe no kubona 1000Frw byari bigoye bakiga batarya, saa Sita zagera bakaza mu rugo cyangwa agacengera mu bandi ku ishuri ariko akaba yanahakubitirwa kuko yagiye kurya atishyuye."
Ibi ngo bibagiraho ingaruka ku buryo ushobora kugera muri iki kiciro cyabo amateka yashigaje inyuma udashobora kubona uvugira abandi.Ikifuzo cyabo nuko bafashwa bagahabwa ibikoresho ndetse n'ubundi bufasha bibafasha kwiga neza nta birantenga.
Ati"Turifuzaga ko bakomeza kwiga nta kikango bafite bagahera kwa mbere biga bakarangiza umwaka nta nkomyi, undi ukaza bakiga batabuze ibikoresho, icyo nagishima nkabwira Imana ati Mana waduhaye ubuyobozi bwiza uhabwe icyubahiro."
Yakomeje avuga ko ubuvugizi bubonetse tukabona uko abana bacu biga bafite ibikoresho byose twarwana na bo bakiga byibuze natwe mu gihe kizaza tukagira byibuze umwe uvuga ibintu bisobanutse mu muryango.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko nta muturage ufashwa kugeza apfuye ahubwo bakwiye kwishakamo ibisubizo kandi ko hari gahunda nyinshi za Leta zagenewe abatishoboye zibafasha kwikura mu bukene.
Yagize ati"Ubundi gahunda yo gufasha abatishoboye ntabwo ari ukibafasha kugeza bapfuye ahubwo abatishoboye barafashwa hanyuma bagasabwa gukomeza kurinda ibyo bahawe, tuzakomeza kubegera tuganire na bo, tuganire ku buryo bwiza bwo gufata ibyo bahawe kugira ngo batongera kugaruka kuba umuzigo kuri Leta kandi bari barafashijwe. Turakorana n'ubuyobozi bubegereye turebe niba bashyirwa muri gahunda yo kwiteza imbere nko muri VUP."
Uretse kuba bataka ko abana babo ko batarangiza amashuri bafite nikindi kibazo cyuko nabagiyeyo batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri bakubitwa.
Like This Post?
Related Posts