Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bagaragaye mu mashusho batema umugore mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.
Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bantu bategeraga abantu mu nzira bakambura ibyabo, cyayobowe n'umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface.
Mu berekanywe harimo Gatari Edmond uzwi nka ‘Black’ w’imyaka 38, uyu akaba yarabwiye polisi ko acuruza butiki; hakaba na Hazimana Jacques uzwi nka ‘Claude’ w’imyaka 33 akaba acuruza Tofu; na Rurangwa Jean Paul w'imyaka 40 uzwi nka ‘Mchezaji’.
ACP Rutikanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yifuje kuberekana mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga batema umukobwa.
Yagize ati: "Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi iri gukora kuri ubu bugizi bwa nabi bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Ni muri urwo rwego twifuzaga kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu."
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko umukobwa witwa Nyampinga atari we wagiriwe nabi gusa kuko hari n’undi bita Maniriho na we wagiriwe nabi n'aba bagizi ba nabi ariko abagiriwe nabi ubu bose bameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo niba hari abandi bakorana n’iri tsinda ry’abagizi ba nabi na bo bafatwe.
Yagize ati:"Abantu baracyaduha amakuru y’abandi bakorana, baracyaduha amakuru y’indi migambi bari bafite, bityo rero iperereza rirakomeje kugira ngo twegeranye amakuru yose ya ngombwa ku bijyanye n’ubu bugizi bwa nabi.
ACP Rutikanga yakomeje agira ati:"Dufite ubushobozi bwo gushaka umuntu wese wagize nabi tukamugeraho. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakwicara bagatuza. Biragoye ko wakora icyaha ukaturengana umutaru tutaragufata."
Muri aba bagabo batatu harimo babiri bari bamaze igihe gito bavuye muri gereza, aho bari bafungiwe ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Polisi y'u Rwanda yavuze ko izakorana n’Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakorerwe irebana n’ibyaha bakekwaho.
Icyaha cy'ubujura kiri mu byaha biza ku isonga mu Rwanda
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashimye abaturage bagize uruhare mu korohereza inzego z'umutekano batanga amakuru kuri aba bagizi ba nabi
Like This Post? Related Posts