Abaturage bo mu karere ka Musanze
bakoreshaga umuhanda mushya wa Kaburimbo wo muri aka
karere, ukanyura kuri kaminuza ya Ines Ruhengeri
werekeza mu Kinigi, baribaza impamvu uwo muhanda
wongeye gusenywa utamaze kabiri kandi waratwaye amafranaga
menshi.
Aba baturage bavuga ko
bari bagize amahirwe yo kubakirwa
umuhanda wa kaburimbo unyura kuri kaminuza ya INES
Ruhengeri werekeza mu Kinigi ariko hadaciye kabiri wahise utangira
kwangirika bikomeye uzamo ibinogo none kuri ubu uwo muhanda
wongeye gusenywa aho bavuga ko
amafranga yahagendeye mbere yapfuye ubusa kandi yakagombye
gukora ibindi aho gusondeka nk'uko byagenze kuri uyu muhanda.
Umwe ati:"Twabonye baje kuwukora,
hatarashira n'umwaka tubona uracitse, ujemo ibinogo, noneho muri iyi minsi
twabonye imashini zigaritse kongera kuwukora, ariko ntabwo byari bidushimishije
kubona warangiritse utamaze kabiri."
Undi muturage yagize ati:"Nonese wakora
ikintu ukonona cyangiritse nta n'amezi angahe arashira ukabona cyangiritse
ukumva hatarimo gutubura?. Tubona ari ikibazo gukora umuhanda mu minsi ibiri
ukaba uracitse, baribakwiye gushyiraho abantu babishoboye, bagakora umuhanda
ukaramba ukamara igihe. Ukuntu twumva ngo kaburimbo irahenda none ikaba
yarapfuye ubusa."
Mugenzi we yunzemo
ati:"ati:"Biratubabaza cyane kubona bubaka umuhanda bakawusondeka.
Icyo dusaba ni uko hajya hakorwa ubugenzuzi neza mbere yo kwakira
igikorwaremezo nk'iki?".
Umuyobozi w‘akarere ka Musanze, Nsengimana
Claudien, yavuzeko bitwe n’uko hari ibitarakozwe neza
muri uyu muhanda ngo niyo mpamvu bahisemo kongera kuwuvugurura.
Yagize ati:"Hari igihe mu mikorere haba
hari ibitarabgenze neza bigomba gukosorwa. Ni mu rwego rwo gukosora
ibitaragenze neza ku bahakoraga."
Kubera ko imbaraga n’amafaranga byakoreshejwe mbere kuri
uyu muhanda bisa n’ibyapfuye ubusa kandi bykagombye gukora
ibindi, aba baturage basaba ko abahabwa amasoko yo
kubaka imihanda bajya bayikora mu buryo bukomeye kandi
n’inzego zibishinzwe zigashyira imbaraga mu gukora
ubugenzuzi.