Mu ijoro ryo
ku wa 16 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya T2000 habereye
ibimeze nk’imyigaragambyo nyuma y’aho umwe mu bakora ubucuruzi butemewe buzwi
nk’Ubuzunguzayi yakubiswe n’umunyerondo maze bagenzi b’uwo muzunguzayi bateza akavuyo
basabira uwo mugenzi wabo ubutabera.
Abo bazunguzayi
batezaga akavuyo basaba ko imodoka y’Isuku n’Umutekano yari igiye gutwara uwo
munyerondo itagenda ngo kuko yari amaze kwangiza mugenzi wabo icyakora polisi y’Igihugu
ikihagera yahosheje ako kavuyo abo bazunguzayi bagabanya amarere.
Uwakubiswe
BTN yabashije kwibonera byagaragaraga ko yakomerekejwe mu mutwe, bamwe mu
bazunguzayi babonye akubitwa bavuze ko yakubiswe nyuma yo kwanga gutanga
amafaranga agera ku bihumbi 5 yasabwaga n’uriya munyerondo kugira ngo amusubize
imyenda yacuruzaga yari imaze gufatwa.
Umwe yagize
ati “ Uyu mugabo bamwambuye imyenda itanu, umwenda umwe bagashaka kuwubarira ku
mafaranga igihumbi, ni ko guhita bafata inkoni iriho umusumari bamukubita mu
mutwe.”
Undi ati “Ni
abanyerondo n’abadaso bamukubise, bamukubise ibintu byinshi cyane, biriya bintu
ntabwo ari byo.”
CIP Wellaris
Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yavuze ko mu
guhosha iki kibazo hahise hatabwa muri yombi uriya munyerondo wakubise
umuzunguzayi ndetse ko hanatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza icyateje
iriya mirwano.
Ati “Umunyerondo
rero yabonye umugabo umwe wacuruzaga mu buryo butemewe agiye kumufata undi
aramurwanya, mu kumurwanya rero byateje akavuyo aho ku ruhande rw’abazunguzayi
bagenzi be bahise bahurura basa n’abajya gutabara mugenzi wabo, birumvikana
rero umunyerondo nawe ntabwo yari wenyine, n’abandi banyerondo nabo bahise
bajya gushaka guhangana n’abo bazunguzayi bitera akavuyo.”
Akomeza
agira ati “Mu by’ukuri rero ntabwo byagenze neza ku ruhande rw’abanyerondo bari
mu kazi kuko byateje akavuyo kandi ikindi n’abo bazunguzayi nabo bagaragaje
imyitwarire mibi yo kurwanya inzego z’umutekano ziri mu kazi ndetse no gufunga
umuhanda, Polisi rero ikorera mu karere ka Nyarugenge ikaba yatangije iperereza
kugira ngo imenye uko byagenze.”
CIP
Gahinzire yemeje ko koko muri ako kavuyo hagaragaye umuzunguzayi wakomeretse
ndetse akaba ngo yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge gusa
ashimangira ko no ku ruhande rw’abanyerondo nabo harimo uwakomeretse nawe
wajyanwe kwa mu muganga, ati “Tukaba rero turi gukurikirana ngo tumenye uko
byagenze ndetse n’iyo myitwarire mibi abayigizemo uruhare bose bakurikiranwe
bafatwe.”