Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko
umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukimeze nk’uko
wahoze mbere y’uko ibi bihugu byombi bisinya amasezerano y’amahoro yashyiriweho
umukono i Washington muri Leta zunze
Ubumwe z’Amerika.
Ibi Amb.
Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 18 Nzeri 2025 ubwo yari mu biganiro n’abagize
Ihuriro ry’imitwe ya Politiki itandukanye mu Rwanda aho yabagaragarizaga uko
umubano w’u Rwanda n’Amahanga wifashe kugeza ubu.
Minisitiri
Nduhungirehe yemeje ko muri Rusange u Rwanda n’Amahanga atandukanye bibanye
neza gusa anagaragaza ahagiye hari ibibazo ari ho mu nteko Ishinga amategeko y’Umuryango
w’Ubumwe bw’Uburayi, Mu muryango w’Abibumbye ndetse no mu gihugu cya DRC.
Umubano w’u Rwanda na DRC ntakirahinduka.
Ubwo
hasinywaga amasezerano y’amahoro yasinyiwe muri Amerika ku wa 27 Kamena 2025
benshi mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na DRC baketse ko hari hagiye
gutangira ipaji nshya, aba babiheraga ku kutuyumvisha ko umuhuza ari we Leta
zunze ubumwe za Amerika yatsindwa mu rugamba rwo guhuza ibi bihugu byombi.
Mu gihe rero
kuri ubu hashize amezi agera kuri atatu ayo masezerano ashyizweho umukono, u Rwanda
ruremeza ko ntacyahindutse, Minisitiri Amb. Nduhungirehe ati “Kuri DRC nta
cyahindutse, ni nk’aho batasinye amasezerano y’amahoro.”
Yavuze ko Leta ya DRC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y’amahoro agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC ndetse ko banongeye kwifashisha abacanshuro bo muri Colombia ndetse imvugo zihembera urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Aya masezerano
yari gutuma u Rwanda rubona uko rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi,ariko kuri
ubu Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudashobora kubaho rudafite
ingamba z’ubwirinzi kuko hari abashaka ko ruba umuyonga, ”u Rwanda ni igihugu
cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba
z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.”
U Rwanda rwakiriye
gute ubusabe bwa EU isaba ko Ingabire Victoire arekurwa?
Minisitiri
Nduhungirehe yavuze ko Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi
iherutse gusaba u Rwanda kurekura Ingabire Victoire yagaragaje ko bakifitemo
agasuzuguro na politiki ya mpatsibihugu ariko ngo u Rwanda ntibyarutunguye, ibi
ngo byari bibaye ku nshuro ya Gatatu kuko banabikoze no muri 2013 na 2015.
Ati “Twe
ntabwo byadutunguye cyane kuko badusabaga kurekura Ingabire Victoire ako kanya.
Harimo agasuzuguro kenshi. Ni ubwa gatatu batanze uwo mwanzuro, batangiye mu
2013, 2016 na 2025.”
Muri iki
kiganiro kandi Nduhungirehe yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’umuryango w’Abibumbye
maze aravuga ngo “Loni dufitanye ikibazo gikomeye. Yari ihari mu 1994, yaba
MINUAR na Loni binyuze mu Kanama k’Umutekano, nta somo ibyabaye byabasigiye.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uko Loni yananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikaba ikomeje no gukorana n’abasize bayikoze babarizwa muri FDLR kandi ari umutwe wafatiwe ibihano nk’uw’iterabwoba.
Bamwe mu bagize
ihuriro ry’imitwe ya Politiki bitabiriye iki kiganiro batanze ibitekerezo kuri
iki kiganiro barimo n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR Inkotanyi,
Wellaris Gasamagera wagarutse ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU wo
gusabira Ingabire Victoire gufungurwa, ukwiye kwamaganwa.
Ati “Si
agazuguro gusa ahubwo ni nko gufata Igihugu nk’aho ari intara yawe. Twese tuzi
uko byabaye, tuzi uwo mudamu imyitwarire ye. Uko yasabye imbabazi, uko
yazihawe. Yazihawe kuko yemeye ko atazongera kwijandika muri ibyo bintu. Bivuga
ko abo bantu bari bamuri inyuma. Dushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame
ndakorwaho, tudashobora gukinisha, tudashobora kugira icyo turigurana.”