• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias?

Ku wa Gatandatu taliki ya 6 Gicurasi, Nibwo habaye umuhango wo kwambika ikamba Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla wagaragayemo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Uyu muhango wabereye i Westminster Abbey ujen ukurikiye undi uheruka kuba mu myaka 70 ishize, awo wabereye akaba ari na ho usanzwe ubera mu myaka irenga 900 ishize.

Mu masaha abanziriza uyu muhango, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza (UK) Rishi Sunak n’abandi banyacyubahiro batandukanye bitabiriye uwo muhango.

By’umwihariko amasaha y’uruzinduko mu Bwongereza amahirwe yo kurushaho gutsura umubano usanzwe uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza. 

Perezida Kagame, nk’Umuyobozi w’Umuhango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yanifatanyije n’abandi bayobozi mu nama y’uyu muryango.

Muri iyo nama, yibukije abayobozi bo mu bihugu bigize Commonwealth ko intego bahuriyeho ari ugukorera hamwe mu kongera amahirwe agenewe urubyiruko, cyane ko uyu muryango wiyemeje kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo by’abatuye  mu bihugu biwugize.


Umuhango w’iyimikwa ry’Umami Charles n’Umwamikazi Camilla witabiriwe n’abantu barenga 2,2000 barimio n’abo mu muryango w’ibwami.

Umuhango waherukaga kuba wabaye mu 1953 ubwo himikwaga Umwamikazi Elizabeth II, ari na we ubyara Umwami Charles. 

Umwami Charles yatangaje ko kwimikwa kwe kudasobanuye ko agiye kugira abagaragu ahubwo ko yiteguye kuba umugaragu w’abandi.


Yabigarutseho nyumwa yo gusigwa amavuta matagatifu ashushanya ko ingoma ye ari iyera kandi ihawe umugisha yambikwa umwambaro wa cyami, ndetse Arikiyepisikopi wa Canterbury amwambika ikamba mu mutwe. 

Uyu mwami yambitswe ikamba nyuma y’amezi umunani yari ashize ari ku ngoma yagiyeho nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth wari umaze kugira imyaka 96.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments