• Amakuru / MU-RWANDA


Ingabo z’u Rwanda (RDF), zatangaje ko drone nto itagira abapilote yakoreye impanuka mu Karere ka Rutsiro, ikomeretsa abanyeshuri batatu, bahita bajyanwa kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, saa Saba n’iminota 40 z’amanywa, yabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagari ka Bunyoni, mu Murenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro.

Itangazo rya RDF yashyize ku rukuta rwayo rwa X risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo.

Riti:"Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro."

RDF yasobanuye ko iyi mpanuka ya drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.

Amakuru BTN TV yamenye ni uko abo bakomerekejwe n'iyo drone biga ku ishuri ribanza rya Bunyoni (Ecole Primaire Bunyoni).

Abana babiri muri batatu bakomerekejwe n'iyo drone bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.

Itangazo rya RDF riti:"Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka."

Yakomeje ivuga ko irakomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.

Abana bakomerekijwe n'iyo mpanuka ya drone ni Ishingiro Irene w'imyaka ine y'amavuko, mwene Mukandayisenga Emerthe na Nsabimana Emmanuel wakomeretse mu mutwe.

Undi wakomeretse ni Alice Uwigikundiro w'imyaka itanu, mwene Bikorimana na Irankunda; na Mujawayezu Rosine w'imyaka itanu, mwene Hitimana Jean Paul na Ufitinema Olive.


Iyi niyo drone ya RDF yakoze impanuka ikomeretsa abana batatu bari bavuye kwiga 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments