• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Umutwe wa AFC/M23 wemeje urupfu rw’umuvugizi wawo wa gisirikare Col. Willy Ngoma rwavuzwe mu minsi yashize ariko amakuru yizewe akaba atari yarigeze atangazwa.

Itangazo ryatanzwe n’Ushinzwe Itumanaho muri uyu mutwe, Lawrance Kanyuka ryagaragaje ko Willy Ngoma yaguye mi bitero Ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije bamaze iminsi bagaba kuri uyu mutwe mu birindiro byinshi bitandukanye.

Ibi rero, M23 ivuga ko bibangamiye amasezerano y’agahenge basinyanye. ariko ngo ntibizabuza uyu mutwe kurinda abaturage ndetse no kwirwanaho bya gisirikare mu kubungabunga ubuzima bwabo.
Iri tangazo riragira riti "AFC/M23 iramenyesha abantu bose ko Leta ya Kinshasa yishe amasezerano y’agahenge ku bushake, kandi igashoza intambara yeruye kuri AFC/M3, ikaba yibasira abasivile n’abasirikare bacu ahantu hanze y’urugamba ikoresheje ibitero bya Drone."

Ryongeraho riti "uku kwica amasezerano gukomeye kwahitanye umwe mu basirikare bacu bo mu rwego rwo hejuru, Col. Willy Ngoma wapfuye kuwa 24 Gashyantare, kandi bikomeje no guhitana abasivili b’inzirakarengane."

Icyakora M23 iravuga iti "ibi byaha ntituzabirebesha amaso ngo tubyihorere, kandi bigomba guhanwa. Ni inshingano zacu kwibuka no kugira icyo dukora ku bwo kwibuka abagwa muri ibi bitero."

Bongeraho kandi bati "Ibi bitero ntibizabura kugira ingaruka. Inshingano zacu ni ukurinda abaturage bacu ndetse n’abasirikare bacu ku butaka bwose twabohoje."

M23 yavuze ko imaze ibyumweru byinshi ibwira abantu bose bari muri gahunda yo guharanira amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane bakurikiye amasezerano ajyanye n’agahenge, ko Congo imaze igihe irenga ku byo bumvikanye.

Ibi kandi ngo biba birimo no kwica abaturage b’inzirakarengane benshi miu duce dutuwe cyane muri Kivu zombi.

Muri ibi bice bavuzemo Kawele, Mweso, Rutigita, Walikale, Kalehe, Masisi, Nyagisozi, Nyabikeri n’ahandi.

Muri ibi bice harimo na Rubaya, ahakekwa ko Col. Willy Ngoma yaba ari ho yaguye, ariko itangazo ibyo byo ntacyo ryigeze ribivugaho.

Icyakora, M23 yavuze ko itazatezuka ku nshingano yo kurinda abasivile, ndetse ngo izakomeza no guharanira kuguma mu rugendo rw’amahoro.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments