• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

        Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026.

          Abayobozi bo muri Israel babwiye Reuters ko Ayatollah Ali Khamenei yishwe ndetse ko n’umurambo we bawubonye.

          Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Urugo rw’Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, barwangirije bikomeye.

          Ati “Uyu munsi twangije urugo rw’umunyagitugu Khamenei. Dufite ibimenyetso ko umunyagitugu atakiriho. Muri iki gitondo twishe abasirikare bakuru bakomeye bo mu mutwe wa Revolutionary ?Guard n’abahanga mu gutunganya ingufu za nucléaire ndetse tuzakomeza. Mu minsi mike iri imbere tuzagaba ibitero ku bihumbi by’ahantu hatandukanye h’ubu butegetsi bw’iterabwoba.

          Ayatollah Ali Hosseini Khamenei yavutse kuwa 17 Nyakanga 1939, avukira i Mashhad muri Iran, ibyumvikana ko yari afite imyaka 84.

          Yabaye umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu 1989 nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Khomeini. Yabaye Perezida wa Iran mu 1981 kugeza mu 1989.

          Iyi ntambara kandi yahitanye abandi banya-Iran benshi, aho Umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi muri Iran, Iranian Red Crescent Society, watangaje ko ibitero byagabwe mu ntara 24 zose za Iran bimaze guhitana abantu 201 mu gihe abandi 747 bakomeretse.

          Iranian Red Crescent Society yatangaje ko ifite amatsinda 220 yashyizwe ku masite atandukanye, agamije gutabara abari mu byago.

          Like This Post? Related Posts
          Andika igitekerezo
          Recent Comments