• Amakuru / POLITIKI



Urukiko Rwisumbuye Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Minifra), Prof. Omar Munyaneza, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ndetse na Dominique Murekezi, wari Umuyobozi wa WASAC Development, barekurwa by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, mu rubanza rw’Ubujurire ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ruregwamo abakozi bahoze ari aba WASAC.

Urukiko rwafashe iki cyemezo hagendewe ku bujurire bwari bwatanzwe n’aba bayobozi nyuma y’uko urukiko rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ku byaha baregwa bifitanye isano na ruswa, itonesha, no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko barekurwa mu gihe iperereza rikomeje

Hari amakuru avuga ko aba bayobozi bahoze ari aba WASAC, bafunguwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, hari abandi bakozi bamwe bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), nabo bafunguwe nyuma y’igihe bari bamaze bafunze.

Umuhumuza Gisèle hamwe na Murekezi Dominique bashinjwa ibyaha birimo gutanga akazi mu buryo butemewe, gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu bwite, no guha abakozi imishahara itajyanye n’amategeko.

Naho Prof. Omar Munyaneza, we yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yakoze ubwo yari ayoboye WASAC.

Ubu ni ugutegereza niba Ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo cy'urukiko

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 ku rubanza rwaciwe mu mizi n’iminsi itanu ku rubanza rwaciwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Iyo minsi ibarwa uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga cyangwa uwamenyeshejwe igihe urubanza ruzacibwa ntiyitabire.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments