• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n'ubujura, aho batemaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma bagamije kubambura ibyabo.

Ibi byabaye mu ijoro ryishyira ku wa 17 Nzeri 2025, mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi, Intara y'Amajyepfo.

Ubwo abo bajura bari mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage, abaturage bahise batabaza Polisi ikorera muri ako gace, maze nayo itabarana ibakwe ariko abo bajura bagatangira kuyisagarira batumvira amabwiriza yayo, ahubwo bashaka gutema abapolisi na moto yabo, ibyo akaba ari byo  byabaye intandaro yo kuraswa kwabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko abo abagabo batatu bari amabandi, bakaba bari mu bikorwa bigayitse by’ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo ubwo bari babasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro.

CIP Kamanzi yavuze ko abakomerekejwe n’ayo mabandi ari abaturage bane, aho bahise batabarwa bakajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Yakomeje avuga ko ibi bidakwiye guhungabanya ituze n’umudendezo w’abaturage kuko Polisi ibabereye maso.

Yagize ati:"Polisi irahumuriza abaturage n’abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage."

Polisi ivuga ko hakomeje iperereza ryimbitse ry’inzego zibishijwe rigamije gusesengura icyateye bariya bantu kugira imyitwarire imeze kuriya.

Icyaha cy'ubujura kiza ku isonga mu byaha bikorwa mu Rwanda

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments