Mu gitondo
cyo ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Zuba, mu Kagali ka
Nyarurama, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali,
habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ikomeretsa abantu 10.
Ababonye iyi
mpanuka babwiye BTN TV ko iyo modoka ya Fuso ya kompanyi ikora ibikorwa
by'ubwubatsi ya NPD COTRACO yari itwaye abakozi, umushoferi wayo yikanze umwana
w'umunyeshuri warugiye kwambuka umuhanda (zebra closing), yanga kumugonga
imodoka ayirenza umuhanda.
Bakomeza
bavuga ko uwo mushoferi yagonze inzu y'ubucuruzi ya Nturanyenabo Emmanuel,
abantu 10 bagakomereka barimo abo yari itwaye na nyir'inzu.
Umwe ati: "Ntabwo
ari uburangare bwa shoferi, kubera ari iruhande rwa zebra closing, akana kari
kagiye ku ishuri karamwambukana areba kukagonga..., ahitamo kuyirenza umuhanda
aho kwica ako kana. Iriya modoka gufata feri bisaba gupompa gatatu ntabwo
wafata feri ako kanya ngo bikunde."
Undi
muturage wabonye iyi mpanuka yagize ati: "Umwana yaturutse hariya hirya
agashaka kwambuka ariko akabona imodoka akaba aretse, noneho iriya Fuso igeze
kuri zebra closing ahita ashaka kuyambukana yihuta bimwe by'abana. Shoferi
yanga kugonga umwana... imodoka ayita munsi y'umuhanda."
Abaturage
batuye n'abagenda muri aka gace bavuga ko hakunze kubera impanuka, bagasaba ko
hakwiye kwitabwaho.
Umwe
ati:"Ukwezi ntikwashira hatabaye impanuka byibuze enye. Hakwiye ubwirinzi
nka dodane n'abantu bambutsa abana mu gitondo, saa Sita na nimugoroba.
Ubuyobozi bubidufashemo."
Aba baturage
bakomeje bavuga ko aha hantu hateye inkeke kuko n'umwaka ushize habereye
impanuka ihitana umugore wa Nturanyenabo Emmanuel n'abana, none n'ubu na we
yari imuhitanye.
Umuturage
ati:"Hakwiye kugira igikorwa kuko uyu Emmanuel nta mwaka urashira impanuka
ihitanye umugore we n'abana be babiri barimo n'uwo yari atwite, none reba na we
iramugonze arakomereka."
Umunyamakuru
wa BTN TV, yagerageje kuvugana n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami
Rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo agire icyo avuga ku kigiye gukorwa
hariya hantu ariko ntibyamukundiye.
Impanuka zo
mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku
isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga
miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.
Imibare itangazwa
n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko
mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Mu gihe mu mwaka wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.