• Imikino / FOOTBALL

Umusuwisi kazi REUSSER Marlen, niwe wegukanye shampiyona y'isi y'amagare mu bagore, akoresheje 43'9"44"' umunyarwanda kazi aba uwa 27, mu gihe umubiligi Remco EVENEPOEL, ariwe wayegukanye mu bagabo.

Ni isiganwa  ryatangiye saa 10h20, umunyarwanda kazi Nirere Xaverine, niwe wahagurutse ari uwa mbere, mugihe basiganwaga n'ibihe umuntu ku giti cye (women elite  individual time trial ) , Xaverine yicaye ku ntebe y'umuntu uyoboye isiganwa akoresheje 50'7" , gusa ntiyatinze kuri iyi ntebe kuko yagiye isimburanwaho n'abakoze ibihe bicye , kugeza REUSSER Marlen ayicayeho.

Nirere Xaverine yavuze ko akurikije abakinnyi bitabiriye iyi shampiyona y'isi,  abona abanyarwanda bitwaye neza , kuko ngo harimo abakinnyi bari kurwego rukomeye, avuga ko irushanwa ryari rikomeye mu mitegurire kuko harimo imisozi , nyamara ubusanzwe gusinwa n'ibihe umuntu ku giti cye , bikunze gukorerwa ahatambika .


Umusuwisi kazi REUSSER Marlen niwe wegukanye shampiyona y'isi mu bagore mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye 

Ku isaha ya saa 13h45 nibwo abagabo batangiye , babimburirwa n'umunyarwanda Nsengiyumva Shemu , wahagurutse bwa mbere ,ku ntera ya kilometero 40.6 akaba ariwe wabimburiye abagabo , mugihe Mugisha Moise nawe wari uhagarariye u Rwanda yahurutse ari uwa 39.

Benshi bari bategereje nimero ya mbere ku isi Tadej POGA?AR,  na Remco EVENEPOEL waherukaga gutwara shampiyona y'isi, inshuro 2 y'ikurikiranya , mu gace ko gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye, POGA?AR yahurutse ari uwa 54 , mu gihe EVENEPOEL yahagurutse ari uwa 55.

Nkuko yabikoze mu busuwisi no mubwongereza , umubiligi Remco EVENEPOEL yagaragaje imbaraga nyinshi cyane , nubwo yari yahagurutse iminota 3 nyuma ya POGA?AR,  Remco EVENEPOEL yashatse guca kuri Tadej POGA?AR bageze ahazwi nka Peyaje , ariko arabanza aramureka .


Tadej POGA?AR nimero ya mbere ku isi mu magare akaba ari nawe uheruka gutwara tour de France 

Bageze ahazwi nko kwa Mignone Remco EVENEPOEL yanyuze kuri Tadej POGA?AR,  ndetse amwereka igihandure , agera ku murongo amusize iminota 2 yose , uyu umubiligi yongera kwegukana shampiyona y'isi ku nshuro ya 3 y'i1kurikiranya , ni mugihe nta munyarwanda wabashije kuza no mu 10 ba mbere .

Ku munsi wejo hazasiganwa abatarengeje imyaka 23 , nabo bazasiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye, shampiyona y'isi 2025 irimo kubera mu Rwanda bwa mbere mu mateka , ndetse ikaba ari ubwa mbere ibereye muri Africa .


Umubiligi Remco EVENEPOEL niwe wegukanye shampiyona y'isi y'amagare mu bagabo , mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments