Ishuri rya Litein Boys’ High School ryo mu karere ka Kericho, mu gihugu cya Kenya, ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025.
Ni imyigaragabyo yageze ku rwego rw'aho abanyeshuri batwika ibyumba by’amacumbi bararagamo, hahiramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi ya Kenya.
Inkuru y'Ikinyamakuru TUKO.co.ke ivuga ko ibi byatangiriye ku kibazo cyoroheje, ubuyobozi bw’ishuri bwangiye abanyeshuri kureba umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League), wahuzaga ikipe ya Arsenal na Manchester City. Uyu mukino wari utegerejwe n'abantu benshi ku Isi warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Nyuma yo kwangirwa kureba uwo mukino, abo abanyeshuri batangiye kugaragaza akababaro, ari nako akavuyo kaba kenshi banateza imvururu zikomeye.
Abanyeshuri bigaragambyaga batwitse ibyumba by'ishuri, basenya ibikoresho, ndetse banacomokora amashanyarazi yose kugira ngo inzego z’umutekano zibure uko zibigenza.
Umusenateri uhagarariye akarere ka Kericho mu Ntako Ishingamategeko ya Kenya, Aaron Cheruiyot, yamaganye ibi bikorwa, avuga ko bitumvikana ukuntu abanyeshuri bagira imyitwarire nk'iyi mu gihe bari hafi gukora ibizamini bya leta.
Yagize ati:"Birababaje cyane kubona ishuri rifatwa nk’indashyikirwa mu myigire ryononekara ku buryo nk’ubu. Ibi bishobora guhungabanya cyane imyiteguro y’abanyeshuri bari mu myaka isoza."
Si inshuro ya Mbere shuri rya Litein Boys rijya mu bibazo nk’ibi kuko muri Nyakanga 2025, na ho habaye imyigaragambyo ubwo abanyeshuri bavugaga ko ibiryo bahawe byari bidateguwe neza.
Like This Post? Related Posts