• Imikino / FOOTBALL


Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe uzwi nka 'Camarade ' afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranywaho ibyaha akekwaho.

Ni icyemezo cy'Urukiko cyasomewe mu ruhame kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Mu isomwa ry'urubanza nta muntu n'umwe mu bo mu muryango wa Kalisa Adolphe 'Camarade' witabiriye iryo somwa ry'urubanza.

Urukiko rwavuze ko inzitizi zatanzwe na Kalisa Adolphe zo kuba Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kumuburanisha nta shingiro zifite kuko atuye mu ifasi urukiko rukoreramo.

Rwakomeje ruvuga ko hari impamvu zikomeye zirimo gukomeza gukora iperereza, kuba ibyaha akurikiranweho abihamijwe birengeje igifunga cy'imyaka ibiri no kuba Ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zo kuba yabangamira iperereza mu gihe yakurikiranwa adafunze.

Kalisa Adolphe wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, akurikiranyweho ibyaha birimo: Icyaha cyo kunyereza umutungo, n'icyaha cyo gukora, guhindura inyandiko mpimbano. 

Kuri ubu Kalisa Adolphe arahita ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge riherereye I Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge nk'uko amategeko abiteganya ko umwanzuro ugisomwa uhita uhinduka itegeko uwari muri kasho akajya mu igororero.

Gusa, Kalisa Adolphe 'Camarade', afite iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo cy'urukiko nk'uko amategeko abiteganya.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 ku rubanza rwaciwe mu mizi n’iminsi itanu ku rubanza rwaciwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo amategeko ateganya ku byaha Kalisa Adolphe akurikiranyweho 

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. 

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments