• Imikino / FOOTBALL


Kalisa Adolphe uzwi nka ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa Mbese, tariki ya 29 Nzeri 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Camarade kurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu ibaranisha ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urugendo Ikipe y’Igihugu Amavubi yagiriye muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo mu 2024 bigakekwa ko yanyereje agera ku bihumbi 21$ mu gihe yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

Urukiko rwagaragaje ko hari imapmvu zikomeye zituma Camarade akekwaho gukora ibyo byaha kandi ko iperereza rigikorwa n’Ubushinjacyaha, bityo hakaba hari impungenge ko ashobora kuribangamira mu gihe yaba ari hanze, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Urukiko, Camarade yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubwinshi bw'imanza ziri muri Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo zatumye urubanza rwe mu bujirire ruzaburanishwa ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Kalisa Adolphe Camarade wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA,  yahakanye ibyaha byose aregwa. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments