• Imikino / FOOTBALL

Bamwe mu bakunzi b'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi", ntibumva uko hakoreshwa abanyarwenya mu kwamamaza umukino , aho gukoresha abanyabigwi biyi kipe, abandi bagaragaza ko kugura itike uba uhombye mu gihe ku munsi wa nyuma binjiriza ubuntu.

Kuva mumpera z'icyumweru gishize ,ku mbuga nkoranyambaga za Ferwafa hagaragaye gahunda zitandukanye , zo kwamamaza umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda ifitanye na Benin , mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  ku munsi wejo kuwa kabiri taliki 7 Ukwakira, nibwo hagaragaye ubutumwa bw'umunyarwenya Bahizi Venuste "Nzovu", ahamagarira abanyarwanda kwitabira uyu mukino.


Bahizi Venuste uzwi nka Nzovi mu butumwa bwo gukangurira abantu kuzashyigikira Amavubi 

Benshi mubashyize ibitekerezo kuri ubu butumwa ku rukuta rwa X, bagaragaza ko batishimiye ko Ferwafa irimo gukoresha abanyarwenya , aho gukoresha abakanyujijeho mu ikipe y'igihugu ( legends ) , abandi bavuga ko badashimishwa no kugura amatike mbere , nyamara ku munsi wa nyuma birangira kwinjira bigizwe ubuntu .

Uwitwa ni_ufasha yagize ati " Ariko ninde wababwiye ko tuza kureba Amavubi kubera ko aba ba comedians ( abanyarwenya) , bamamaje match , mujye mushaka aba legends ba football( abanyabigwi) bakangurire kuza maze murebe ko bataza, mwebwe aba legends mwabashyize kuruhande mukazana comedians kweli?.


Bamwe mu bakunzi ba Amavubi ntabwo bumva uko abanyarwenya aribo bakoreshwa mu kwamamaza imikino ya Amavubi 

Undi witwa Genius Fida yagize ati"Mujye mukoresha Aba legend barahari aho gukoresha comedian hariyo nabonye ya Burikantu na Buringuni nibyenda gusetsa reka tujye dusirimuka Jimmy Mulisa arahari,Pekeyake,Sembagare,Abdul Gakara, ba Romami mureke umupira witwe umupira mwibivanga Na comedian Ubu Rwatubyaye arahari".

Hari n'abagiye bagaragaza ko batishimiye ko Ferwafa ishyiraho ibiciro ndetse bamwe bakagura amatike , ariko umunsi w'umukino kwinjira bikagorana kubafite amatike , kuko umukino uba wagizwe ubuntu bigateza umuvundo ukabije kuri Stade .
Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi,  izakina na Benin taliki 10 Ukwakira 2025  kuri Stade Amahoro,  mu mukino w'umunsi wa 9 mu itsinda C , mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  u Rwanda ni urwa 4 mu itsinda , n'amanota 11 , rurushwa na Benin ya mbere amanota 3.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments