President wa FERWAFA bwana Shema Fabrice yashyizwe mu kanama ka FIFA, gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura mu mupira w'amaguru, mu gihe Martin Ngoga, yagizwe umuyobozi w'ishami rishinzwe imyitwarire.
Kuwa kabiri taliki ya 07 Ukwakira, muri Republic iharanira demokarasi ya Congo , hateraniye inama y'inteko rusange y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru "CAF", iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi ba FIFA , barimo na President wa FIFA Gianni Imfantino, kimwe mubyakozwe ni ugutora bamwe mu bagize inzego zitandukanye za FIFA.
Mu batowe harimo president wa Ferwafa, bwana Shema Ngoga Fabrice, watorewe kujya mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura iryariryo ryose, akanama kayobowe na President w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Ghana , bwana Kurt Okramu.
Abanyarwanda 3 nibo bahawe imyanya muri FIFA
Undi mu nyarwanda watowe ni bwana Martin Ngoga wagizwe umuyobozi mukuru w'akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA, mu gihe Madam Anne Lise Kankindi ,yatorewe kuba umwe mubagize akanama gashinzwe ikoranamuhanga no guhanga udushya, akanama karimo na president w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda Moses Magogo
Abandi banya Africa batowe , harimo nka Samuel Eto'o wagizwe umuyobozi wungirije w'ishami rishinzwe amategeko, umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania bwana Wallace Karia yagizwe umuyobozi w'ungirije , w'ishami rishinzwe umupira w'maguru ukinirwa ku mucanga "beach soccer", mu gihe president wa Young Africans Eng Hersi Saidi, usanzwe uyobora ishyirahamwe ry'amakipe y'umupira w'amaguru muri Africa , yatorewe kujya muri komite ishinzwe amakipe y'abagabo ku isi.
Samuel Eto'o yagizwe umuyobozi w'ungirije w'akanama gashinzwe amategeko muri FIFA
President wa Young Africans usanzwe uyobora ishyirahamwe ry'amakipe ( clubs ) muri Africa yashyizwe mubayobora ishyirahamwe nkiryo ku isi
Like This Post? Related Posts