• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta ya gisirikare ya Burkina Faso yatangaje ko yafunze abantu umunani bakoreraga umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi International Safety Organisation (INSO), ishinja uwo muryango w’Abaholandi gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi, mu gihe uwo muryango ubyamaganira kure, ugasaba ko abakozi bawo barekurwa.

Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu, Mahamadou Sana, yavuze ko abafashwe barimo Umunyafuransa, umugore w’Umunya-Afurika ukomoka muri Senegal ariko ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, Umunya-Czech, Umunya-Mali umwe ndetse n’Abanya-Burkinabe.

Abafashwe bose bakurikiranyweho gukomeza ibikorwa bya INSO mu ibanga nyuma y’uko ibikorwa byayo bihagaritswe amezi atatu ishinjwa “gukusanya amakuru yihariye y’umutekano mu buryo butemewe.”

Minisitiri Sana yavuze ko bamwe mu bakozi b’uyu muryango bakomeje gukora ibikorwa byo gukusanya amakuru no guhura n’abantu ku giti cyabo cyangwa binyuze ku ikoranabuhanga, ndetse ko bakusanyije bakanohereza amakuru y’ubutasi mu mahanga, ibintu bishobora guhungabanya umutekano n’inyungu za Burkina Faso.

Umuryango INSO, ifite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2025, uvuga ko wamaganye burundu ibyo ushinjwa. Wakomeje uvuga ko amakuru ukusanya atarimo ibanga, ahubwo aba agamije kurinda abakozi b’imiryango y’ubutabazi bakorera mu bice byugarijwe n’intambara.

INSO yongeyeho ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi bayo umunani bafungurwe mu mahoro n’umutekano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments