Perezida wa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yashatse
kwifashisha inama ya Global Gateway Forum iri kubera mu Bubiligi ngo agaragaze
ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’intambara ya M23 maze minisitiri w’Ububanyi
n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe amubera
ibamba.
Iyi nama
ikomeje kubera i Bruxelles mu Bubiligi yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu
bitandukanye barimo uwa Afurika y’Epfo, Angola, DRC, U Rwanda n’ibindi. Ni
inama itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), igamije
kongera imikorananire hagati y’Ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije
Isi.
Ubwo yari
ahawe ijambo muri iyi nama, Perezida Tshisekedi yashatse guhita yigaragaza nk’ugize
amahirwe agahura na Perezida Kagame ndetse anakoresha amagambo amugaragaza nk’uwicishije
bugufi asaba Kagame kumufasha akaganiriza inyeshyamba za M23 zigahagarika intambara
mu Burasirazuba bwa DRC.
Tshisekedi
yagize ati: “Ndasaba iyi nama kuba umuhuza, ndetse n’isi yose, kandi ndanahana
ukuboko na nyakubahwa Perezida Kagame nk’ikimenyetso ko nifuza kugera ku mahoro.”
Adaciye ku ruhande muri iyi nama Tshisekedi yabwiye Perezida Kagame ngo “Ukwiye
gutanga itegeko ku ngabo za M23 zishyigikiwe n’igihugu cyawe zigahagarika
intambara kuko imaze guhitana ubuzima bwa benshi.”
Perezida Kagame ntacyo yasubije kuri ubu busabe bwa Tshisekedi uretse ko gusa
mu ijambo rye yisunze ibyatangajwe na Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril
Ramaphosa wavuze ko kuba umuyobozi wa DRC n’uw’u Rwanda bahuriye hamwe ari “imbaraga ziganisha
ku mahoro”
Ni mu gihe ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier
Nduhungirehe we yahise asubiza Tshisekedi ku rubuga rwa X (Twitter) agira ati “Tshisekedi
akwiye gucika kuri iyi mikino ya politiki idafite ishingiro. Uribeshya cyane umuntu
wenyine ufite ubushobozi bwo guhagarika ubu bwiyongere bw'intambara ni Perezida Tshisekedi,
kandi ni we wenyine.”
Nduhungirehe yakomeje avuga ko kuba Tshisekedi yakoresha urubuga rw’inama
nk’iyi ya Global Gateway Forum kugira ngo atangaze ibirego n’ibinyoma ku Mukuru
w’igihugu ndetse akiyerekana nk’aho ari umuntu ushaka ko ibibazo birangira nyamara mu kuri ari we ubiba intambara, ibyo
ari amakosa.
Kuva mu mwaka wa 2021 Umutwe wa M23, wakije umuriro ku gihugu cya Congo ndetse
kuri ubu uyu mutwe ni wo ugenzura ibice byinshi by’Intara za Kivu mu
burasirazuba bwa DRC.
Leta ya
Congo ntihwema gushinja u Rwanda kuba ari rwo rutera inkunga uyu mutwe wa M23 icyakora u Rwanda narwo ntiruhwema kuyigaragariza ko irwibeshyaho.
U Rwanda na DRC byari byateye intambwe ibiganisha ku mahoro arambye aho byashyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Amerika, icyakora abasesenguzi bo babona ko aya masezerano bigoye ko yatuma mu Burasirazuba bwa DRC hagaruka amahoro cyane ko M23 iharwanira itayagizemo uruhare.