Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwahagaritse iminsi 30 , Mamadou Sy na Dauda Youssif, bashinjwa imyitwarire mibi bagaragaje , ubwo iyi kipe yariri mu Misiri , APR FC kandi yemeje ko aba basore bashobora kuzahabwa ibindi bihano kuko iperereza rigikomeza.
Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu , nibwo APR FC yamenyesheje abakunzi bayo, ko umunya Dauda Youssif ukina hagati mu kibuga , na rutahizamu Mamadou Sy wumunya Mauritania, bahagaritswe iminsi 30 , kubera imyitwarire mibi bagaragaje , ubwo ikipe yariri mu Misiri , yagiye gukina umukino wo kwishyura muri CAF Champions league, umukino yatsinzwemo na Pyramids FC ibitego 3-0.
Mu itangazo APR FC ivuga ko, aba basore basuzuguye nkana umutoza, bati "Mugihe cyo kwitegura uwo mukino abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Youssif, basuzuguye nkana amabwiriza n'amategeko yari yatanzwe n'umutoza mukuru, hamwe n'ubuyobozi bw'ikipe , iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w'ikipe,no gushyira hamwe bisanzwe bituranga".
Itangazo APR FC yageneye abanyamakuru
APR FC ivuga ko nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe , bafashe umwanzuro wo guhagarika aba basore iminsi 30, kugirango habe hakorwa iperereza ryimbitse mbere yuko ubuyobozi buzaba bifata izindi ngamba , bivugwa ko aba basore basohotse muri Hotel nta burenganzira bahawe, ndetse babazwa icyo bari bagiye gukora hanze bakanga kukivuga.
APR FC yasezerewe na Pyramids FC iyitsinze ibitego 5 -0 mu mikino yombi, ikaba ubu irimo kwitegura imikino ya shampiyona, izagruka taliki 18 Ukwakira 2025, Mamadou Sy ubu ari mu ikipe y'igihugu ya Mauritania , mu gihe Dauda Youssif yari yasubukuye imyitozo hamwe na bagenzi be.
Mamadou Sy yafatiwe ibihano ari mu ikipe y'igihugu ya Mauritania
Dauda Youssif yari yasubukuye imyitozo hamwe na bagenzi be batahamagawe mu makipe y'ibihugu byabo