• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yatsinzwe na Benin 1-0 mu mukino wo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  yongera kwereka abafana ko kuyizera ari ukwigengesera .

Amakipe yombi yasabwaga gutsinda uyu mukino , kugirango yiyongerere amahirwe yo kubona itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  gusa ikipe ya Benin niyo yari ikeneye cyane gutsinda , kuko yariri ku mwanya wa mbere mu itsinda n'amanota 14.
Iminota 3 ya mbere Amavubi y'u Rwanda yahushije uburyo bubiri ariko butari bukomeye cyane, atangira guha icyizere abafana, iminota yakurikiyeho amakipe yombi yatangiye kwigengesera , acungana mukibuga hagati ,ku munota wa 42, Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye mu izamu , umunyezamu awukuramo

Ku munota wa 45 u Rwanda rwabonye kufura nziza , ariko kwizera Jojea ayitera mu maboko y'umunyezamu , ndetse igice cya mbere kirangira nta kipe ibonye mu izamu ry'indi ari 0-0.
Igice cya 2 cyatangiye Benin ikora impinduka , Tosin Aiyegun , asimbura Jadel Harold Dossou, ku munota wa 58 Niyomugabo Claude yahushije uburyo bwiza imbere y'izamu wenyine , umupira awutera mu maboko y'umunyezamu, ku munota wa 76 ikipe y'igihugu y'uRwanda yakoze impinduka ya mbere  , Ruboneka Jean Bosco asimbura Kwizera Jojea.


Amavubi yongeye gutsindwa na Benin 
Ku munota wa 78 Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye,  nanone abinyuma ba Benin bahagarara neza umupira bawushyira muri koroneri, ku munota wa 80 ikipe y'igihugu ya Benin yakoze impinduka 2 , ndetse ku munota wa 81 Benin ihita ifungura amazamu igitego cyatsinzwe na Tosin Aiyegun.

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yakomeje gushakisha uko yakwishyura, ndetse inakora impinduka zitandukanye ,umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 ariko nayo irangira Amavubi atabashije kwishyura , ikipe ya Benin itahana intsinzi y'igitego 1-0 inakomeza kuyobora itsinda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments