Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yahagaritse by'agateganyo , umutoza wayo Afhamia Lotfi n'umwungiriza we Azzouz Lotfi , inatangaza ko yatandukanye na myugariro Nsabimana Aimable wari uyimaze imyaka 2.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Ukwakira 2025, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by'agateganyo abanya Tunisia 2 , Afhamia Lotfi wari umutoza mukuru wiyi kipe , na Azzouz Lotfi wari umwungurije , yemeza ko umurundi Haruna Ferouzi ariwe ugiye kuba asigaranye ikipe .
Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi , ikipe ya Rayon Sports yari yasubukuye imyitozo , ndetse aba batoza bombi bagaragara ku kibuga, ariko ntibakoresheje imyitozo, bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports aribwo bwababujije , amakuru avuga ko aba batoza bombi , ntagihindutse baza kwisubirira iwabo mu gitondo cyo ku wa kabiri taliki ya 14 Ukwakira 2025.
Afhamia Lotfi yamaze guhagarikwa na Rayon Sports
Rayon Sports imaze gutsindwa imikino 3 mu mikino 5 y'amarushanwa yatojwe naba Lotfi, ikaba imaze kubona amanota 4 mu 9 yashobokaga muri shampiyona igeze ku munsi wa 3 .
Undi watandukanye na Rayon Sports kuri uyu munsi ni Nsabimana Aimable , myugariro wo hagati wari uyimazemo imyaka 2, Aimable yari amaze igihe afitanye ibibazo na Rayon Sports, ayishinja ku mwambura million 5 ku mafaranga yaguzwe, mu gihe Rayon Sports yo yamushinjaga kwigumura bya hato na hato, no guta akazi.
Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable na Rayon Sports, bamaze igihe bakina uwinjangwe n'imbeba, Aimable ashaka kwiyenza ngo Rayon Sports imwurukane ajye mu makipe amushaka hanze y'uRwanda , ariko Rayon Sports nayo ikanga kumwirukana , idashaka ko yagendera ubuntu.
Rayon Sports y'ibibazo ibihumbi, nubwo yahagaritse Afhamia Lotfi ,ifite ihurizo ryo kumwirukana , kuko ishobora guhita iregwa muri FIFA, ikirego kigasangayo icyumunya Brazil , Roberto Oliviera Goncalvez De Calmo uzwi nka Robertinho, uheruka kwirukanwa muri Gashyantare uyu mwaka .
Nsabimana Aimable nawe yamaze gutandukana na Rayon Sports
Like This Post? Related Posts