• Amakuru / POLITIKI

Umunyapolitiki w’inararibonye wo muri Kenya, Raila Amolo Odinga, wari uzwi cyane mu mateka ya politiki y’igihugu no mu rugamba rwo guharanira demokarasi, yapfuye afite imyaka 80.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhindi aravuga ko yapfuye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari i Koothattukulam, mu karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, aho yari yagiye kwivuriza indwara hakoreshejwe uburyo bwa Ayurvedic (ubuvuzi bwa kera bukoreshwa mu Buhindi).

Polisi ndetse n’abayobozi b’ivuriro bemeje ko Odinga yagize ikibazo cy’ihagarara ry’umutima mu gitondo, ubwo yari ari mu rugendo rw’amaguru muri metero nke uvuye ku kigo yavurizwagaho. Yahise ajyanwa mu bitaro byigenga bya Koothattukulam, ariko agezeyo abaganga batangaza ko yapfuye.

Polisi yatangaje ko umurambo we uri muri ibyo bitaro, mu gihe hategerejwe ko umuryango we ufata icyemezo ku bijyanye no gutwara umurambo we muri Kenya.

Mu byumweru bishize, ishyaka rya ODM (Orange Democratic Movement) ryakomeje guhakanira kure amakuru yavugaga ko umuyobozi wabo arwaye cyangwa atakibasha gukora, bavuga ko ari ibihuha bya politiki.

Ida Odinga, umugore wa Raila, yari aherutse gutangaza ko umugabo we “ari muzima kandi ameze neza,” asaba Abanyakenya kwirinda ibinyoma byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko Oburu Odinga, umuvandimwe wa Raila akaba na senateri wa Siaya, yemeye ko Raila yari arwaye kandi yari yagiye kwivuriza hanze y’igihugu, ariko avuga ko ibibazo bye by’ubuzima bitari bikomeye.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments