• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatangaje ko bukurikiranye umusore w’imyaka 25 y'amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y'amavuko.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 01 Kamena 2025, mu mu Mudugudu wa Berwa, mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho agasobanura ko yamenyanye n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwa Facebook, nyuma akamusaba kuza kumusura aho yabaga akamusambanya akanamufungirana akanga ko ataha nk’uko iyi nkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ibivuga.

Icyo amategeko akurikiranyweho ku cyaha akurikiranyweho

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments