• Amakuru / MU-RWANDA

Mu karere ka Kamonyi, mu muhanda w’amabuye Kamonyi -Runda -Ruyenzi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo , igonga abantu barenga 10.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amakuru dukesha abari aho impanuka yabereye ark ulo uko iyo kamyo ya Howo modoka ifite pulaki RAG379K  yari ipakiye umucanga, yamanukaga Gihara yerekeza mu isantere ya Ruyenzi yagonze imodoka eshanu n’abantu cumi n’umwe .

Amakuru avuga ko harimo babiri bahise bitaba imana, abakomeretse cyane babiri nabo boherejwe ku Bitaro bya Kigali CHUK.

Andi makuru akomeza avuga ko hari abajyanwe ku ivuriro rya ‘ Lafrontire na UB Cartas naho abandi bajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Gihara ngo bitabweho.

Imibare nyayo y’abahitanywe n’iyi mpanuka, abakomeretse n’ibyangijwe nayo ntibiramenyekana.


Gusa birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo.

Muri uyu mugoroba nibwo amakuru dukesha RBA ni uko umutandiboyi wiyo kamyo yatangaje ko babuze fzri shoferi akarwana nayo bikanga bigatuma bagonga ziriya modoka hagakomereka benshi abandi 2 bagahita bitaba Imana,Shoferi nawe akaba ari mu bajyanywe kwa Muganga





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments