• Imikino / FOOTBALL

President wa FERWAFA bwana Shema Fabrice, yasabye abanyarwanda kugirira icyizere komiteye , abizeza ko bagiye guhindura byinshi mu mupira w'amaguru,  bashaka uko Amavubi yakomera , gusa yirinda kuvuga byinshi kubyo kwirukana umutoza.

Mu ijoro ryacyeye , nibwo ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi,  yageze mu Rwanda ivuye muri Africa y'Epfo,  aho yari yagiye gukina umukino wo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  umukino yatsinzwe na Africa y'Epfo ibitego 3-0, ku kibuga cy'indege cya Kanombe , aganira na Igihe bwana Shema yasabye imbabazi abanyarwanda , asaba ko bahabwa amahirwe yo gukosora ibitari kugenda neza.

Shema Fabrice yavuze ko hari amasomo menshi bakuye muri iyi mikino , kubijyanye n'ubushobozi bw'ikipe y'igihugu y'uRwanda,  cyane cyane ibijyanye n'imyitegurire n'imitoreze , avuga ko bigomba gusubirwamo , kugirago babashe kwitegura neza ejo hazaza , yavuze ko umupira w'amaguru ubu ushingiye kubato, avuga ko bashaka gusubira inyuma , bakareba abana bato , bagategura Amavubi yakora ikinyuranyo mu myaka 3 cyangwa 4 iri imbere .


Shema Fabrice yasabye abanyarwanda amahirwe ngo bahindure ibitari kugenda neza 

Yavuze ko bagiye gushyiraho uburyo Amavubi azajya ahura kenshi, kugirango bamenyane , bige uburyo bwumvikanweho bw'imikinire, abajijwe icyo atekereza kubasaba ko umutoza yakwirukanwa Shema yagize ati "umutoza afite amasezerano,  umutoza ntabwo apfa kwirukanwa gutyo gusa ugomba no kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka bizakorwa .

Yavuze ko bagiye kwicara basuzume umusaruro w'umutoza, avuga ko atakwemeza niba bamutakarije icyizere cyangwa niba bakikimufitiye, ati "ahari mu bihe biri imbere tuzabibabwira", Amavubi yageze mu Rwanda atari kumwe n'umutoza Adel Amrouche wasigaye muri Africa y'Epfo,  nubu ntabwo haratangazwa impamvu nyakuri yasigayeyo.

Myuma yo gutsindwa na Benin , benshi mu banyarwanda bagiye bagaragaza uburakari bukomeye, basaba ko umutoza Adel Amrouche atagaruka mu Rwanda, ndetse ko batifuza ko agaruka mu ikipe y'igihugu,  kuko babona adashoboye, Adel Amrouche avuga ko ikibazo atariwe , ahubwo u Rwanda nta bakinnyi rufite bafite ubushobozi buhagije.


Adel Amrouche ntabwo yagarukanye n'ikipe y'Igihugu y'uRwanda kuko yasigaye muri Africa y'Epfo 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments