Ingurube y’umuturage wo mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, yariye umwana w’uruhinja rufite hafi amezi, abaturage bratabara basanga ahamtu hatandukanye, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.
Iyi ngurube yariye uyu mwana ku wa 14 Ukwakira 2025, mu Mudugudu w'Akabira, mu Kagari ka Nkanga, mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umuryango wa Nsengiyaremye Théogène na Nzamukosha Jeaninne, bari baraguze iyo ingurube kugira ngo ibafashe mu kwiteza imbere none niyo yabahekuye ibarira umwana w'uruhinja yasanze mu Cyumba aryamye.
Se w'umwana Nsengiyumva yagize ati:" Yagize ati:"Nari mfite akagurube k'akabwana mu nzu aha ngaha kari gafite nk'amezi atatu, umwana na we yari bwuzuze amezi abiri uno munsi ngiye kureba umufundi wubakaga hano ari gukora amasuku agiye kureba ibikoresho asanga akagurube karimo kararya umwana, ahita antabaza ati ngwino urebe ibintu bibaye hano noneho nza nirukanka mpageze nsunika urugi rwa mbere n'urwa kabiri ninjiye mu cyumba nsanga akagurube kamuriye umunwa wose kawumazeho no kujisho. Nahise ngira umujinya n'aka nako ndakica."
Yakomeje avuga ko atamenye ukuntu iyo ngurube yinjiye mu nzu ikarya uwo mwana w'uruhinja.
Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko bakuyemo isomo eikomeye ko bagomba kuba hafi y'abana babo.
Bati:"Ababyeyi batikoza abana byababereye isomo ko bagomba kumenya uburinzi bw'umwana kuko umwana aravuna kandi yagakwiye kubona uburinzi bwe. Aho ari hakaba hafite umutekano..."
Gusa, bongeyeho ko bakurikije ukuntu ingurube yariye uwo mwana inyuze munsi y'inzugi ebyiri bitumvikana neza uko yabikoze bagakeka ko ari ibitererano (amarozi).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, yavuze ko iyi ngurube yariye bimwe mu bice by’uyu mwana.
Yagize ati:"Umwana ari mu bitaro i Kibungo, ni kwa kundi ababyeyi baba bari mu burangare, ingurube yavuye mu kiraro cyayo umwana yari ari hasi mu mbuga, imugezeho urumva ni indya byose nta kintu iba izi. Yahise itangira kurya imukuraho umunwa n’amazuru noneho abantu baratabara barayitesha ahita ajyanwa kwa muganga ubu niho ari kuvurirwa."
Ndaruhutse yakomeje asaba ababyeyi cyane cyane abafite amatungo mu rugo kwirinda uburangare, yongeraho ko umwana w’ukwezi aba akwiriye gushyirwa mu nzu aho kujyanwa hanze aho ashobora guhurira n’ibibazo bitandukanye.
Ati:"Ababyeyi nibareke kurangara bamenye ko umwana w’uruhinja aba ari igitambambuga, ntashobora gutabaza cyangwa ngo yitabare, bajye babajyana aho bagiye hose. Ikindi turabasaba ko ku boroye bajya bareba neza ko ibiraro byabo bikinze neza kuko hari amatungo ashobora kumena nk’ingurube akangiza byinshi, ikindi turabasaba kujya batabaza kugira ngo niba hari ikibaye ubuyobozi butabarire ku gihe.".
Kuri ubu uyu mwana w’ukwezi n’igice akomeje kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo umunwa n’amazuru bikaba byariwe n’iyi ngurube yahise yicwa na se w’umwana kubera uburakari.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.