Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya ari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano, akurikiranyweho kwicisha ibyuma umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga.
Aya mahano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Babasha, mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yavuze ko umusore ukekwaho kwica uwo mukobwa w’imyaka 18 bari birirwanye ndetse abaturanyi bakavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe ajya kumuraza ariko ko batazi icyatumye amuteragura ibyuma.
Yagize ati:"Byari saa munani zirenga z’ijoro, baraduhamagara batubwira ko umukobwa w’imyaka 18 yari arimo gutaka, umuturanyi arabyumva ariko umusore yari yafunguye radio cyane. Urebye yamuteraguye ibyuma arangije aramusohora amushyira ku muryango ubundi ahita aburirwa irengero. "
Ruhangaza yakomeje avuga ko uwo musore n’uwo mukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana abaturanyi n’ababyeyi babo babizi, yavuze ko kugeza ubu batari bamenya icyo bapfuye kuko amanywa yose bari birirwanye ndetse baranatahana barararana.
Yagize ati:Ubu rero ubutumwa dutanga ni ugushishikariza ababyeyi kumenya amakuru y’abana babo, batubwiye ko bagiye kuryama baziko umwana wabo ahari nabo batungurwa no kumva ko umwana wabo bamwishe. Ikindi turabasaba kuba maso no kujya batangira amakuru ku gihe."
Yongeyeho ko inzego z’umutekano kuri ubu zatangiye gushakisha uyu musore kugira ngo aryozwe ibyaha ashinjwa mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.
Umusore ukekwaho kwica uwo mukobwa yari asanzwe afite butike muri uwo Mudugudu wa Bubasha ari nako kazi ke ka buri munsi yakoraga.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.