Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal,
Diomaye Faye, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire
mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.
Ni amasezerano
yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025, mu ruzinduko
Perezida Diomaye Faye ari kugirira mu Rwanda.
Ubwo yakirwaga na
Perezida Paul Kagame, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, mbere yo
kwitabira isinywa ry’amasezerano y’imikoranire ku mpande zombie.
Amasezerano yashyizweho
umukono ari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza
hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere
ry’icyerekezo 2050.
Perezida Kagame yashimye
mugenzi we wasuye u Rwanda, ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye
indangagaciro zo gushyira umuturage ku isonga.
Ati “U Rwanda na Sénégal
bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no
kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere. Ibiganiro byacu uyu munsi
bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano.”
Yakomeje ati
“Tunasangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa
inshingano n’iterambere ridaheza.”
Yakomeje avuga ko u
Rwanda rwize ko iterambere rishoboka binyuze mu gukorera hamwe no kubakira
ubushobozi abaturage bwo kubigiramo uruhare.
Ati “Mu Rwanda twize ko
iterambere rishoboka binyuze mu bumwe, ibigo bikomeye no kubakira ubushobozi
abaturage bwo kubigiramo uruhare. Ariko kandi bisaba kugira intego ifatika
n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa. Aya masomo yahinduye uburyo tugera ku
iterambere mu gihugu.”
Yavuze ko aba bayobozi
b’ibihugu byombi, ibiganiro byabo bigamije, kurebera hamwe iterambere rya
Afurika n’uruhare rw’urubyiruko muri icyo cyerekezo.
Yemeje ko uruhare
rw’ubuyobozi kuri ubu ari uguharanira ko urubyiruko rworoherwa no kubyaza
umusaruro amahirwe rufite binyuze mu kuruha urubuga rwo guhanga udushya,
ikoranabuhanga, uburyo bwiza bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye.
Yashimangiye ko u Rwanda
rwishimira ubufatanye na Sénégal n’imiyoborere myiza ya Diomaye Faye.
Perezida wa Sénégal,
Diomaye Faye, yashimiye Perezida w’u Rwanda yemeza ko uru ruzinduko rwari
rugamije kunoza no kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko
iterambere ry’u Rwanda nyuma ya 1994 ari ikintu gikomeye kigaragarira buri
wese, ko yifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,
anishimira ubudaheranwa Abanyarwanda bagaragaje.
Uyu mukuru w’igihugu
yashimye ubushuti n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi asaba ko hashyirwaho
komisiyo ihuriweho igamije gufasha mu kunoza imikoranire n’iterambere rirambye
hagati ya Sénégal n’u Rwanda.
Perezida Diomaye Faye
kandi yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yari
ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, anaboneraho kugaragaza ko umwaka
utaha igihugu cye kizakira imikino ya Jeux Olympique y’urubyiruko izabera i
Dakar, guhera ku wa 31 Ukwakira - 13 Ugushyingo 2026.
Iyi mikino na yo ni ku
nshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika.
Amasezerano yashyizweho
umukono, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere
n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na
Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade
mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.