• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa 18 Ukwakira 2025, mu ruzinduko Perezida Diomaye Faye ari kugirira mu Rwanda.

Ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, mbere yo kwitabira isinywa ry’amasezerano y’imikoranire ku mpande zombie.

Amasezerano yashyizweho umukono ari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wasuye u Rwanda, ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro zo gushyira umuturage ku isonga.

Ati “U Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere. Ibiganiro byacu uyu munsi bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

Yakomeje ati “Tunasangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwize ko iterambere rishoboka binyuze mu gukorera hamwe no kubakira ubushobozi abaturage bwo kubigiramo uruhare.

Ati “Mu Rwanda twize ko iterambere rishoboka binyuze mu bumwe, ibigo bikomeye no kubakira ubushobozi abaturage bwo kubigiramo uruhare. Ariko kandi bisaba kugira intego ifatika n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa. Aya masomo yahinduye uburyo tugera ku iterambere mu gihugu.”

Yavuze ko aba bayobozi b’ibihugu byombi, ibiganiro byabo bigamije, kurebera hamwe iterambere rya Afurika n’uruhare rw’urubyiruko muri icyo cyerekezo.

Yemeje ko uruhare rw’ubuyobozi kuri ubu ari uguharanira ko urubyiruko rworoherwa no kubyaza umusaruro amahirwe rufite binyuze mu kuruha urubuga rwo guhanga udushya, ikoranabuhanga, uburyo bwiza bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimira ubufatanye na Sénégal n’imiyoborere myiza ya Diomaye Faye.

Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye, yashimiye Perezida w’u Rwanda yemeza ko uru ruzinduko rwari rugamije kunoza no kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda nyuma ya 1994 ari ikintu gikomeye kigaragarira buri wese, ko yifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anishimira ubudaheranwa Abanyarwanda bagaragaje.

Uyu mukuru w’igihugu yashimye ubushuti n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi asaba ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho igamije gufasha mu kunoza imikoranire n’iterambere rirambye hagati ya Sénégal n’u Rwanda.

Perezida Diomaye Faye kandi yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, anaboneraho kugaragaza ko umwaka utaha igihugu cye kizakira imikino ya Jeux Olympique y’urubyiruko izabera i Dakar, guhera ku wa 31 Ukwakira - 13 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino na yo ni ku nshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika.

Amasezerano yashyizweho umukono, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments