Abaturage bibwe moto mu bihe bitandukanye, bavuga ko nta cyizere bari bafite cyo kuzazibona. Bashimira Polisi y’u Rwanda yashoboye gufata moto zabo ikazibasubiza.
Ibi aba baturage babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ubwo Polisi y'u Rwanda yabasubizaga moto zabo zari zaribwe.
Uwizeyimana Joseph wasubijwe moto yari yaribwe, yavuze ko moto ye yaburiye ku mumotari wayikoreshaga, ayibiwe ahantu yari aparitse.
Yakomeje avuga ko iyo moto yayibwe mu 2021, nyuma haduka icyorezo cya Covid-19 ntiyabona uko ahita ayikurikirana ariko nyuma ajya gutanga ikirego kuri Polisi.
Yagize ati:"Muri iyi minsi polisi yaramampagaye, banyoherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni ngo ninze ndebe ikinyabiziga cyanjye cyabuze. Ndebye kuri pulake nsanga barayihinduye bangira inama yo kureba kuri sashe, ndebye nsanga inumero ihuye n’iy’ikinyabiziga nabuze ndetse na pulake za mbere narimfite."
Uwizeyimana yishimye kandi ashimira Polisi ubwitange igira bwo gukurikirana imitungo y’Abanyarwanda iba yibwe.
Ati:"Mu myaka Ine yari ishize, kugira ngo wongere ubone ikinyabiziga cyawe, ukibone kumugaragaro bakubwira ngo ngwino ugifate, ni ibintu bishimishije cyane kandi turashimira polisi ubwitange igira."
Niyitanga Eugène wasubijwe moto ye na we, agaragaza ko yibwe mu gihe yatwarwaga n’umushoferi akaza kugira ikibazo agatobokesha.
Icyo gihe ngo uwo mushoferi we yarayiparitse agiye gushaka umukanishi, hahita haza undi muntu arayiyitirira arayitwara.
Moto ya Niyitanga yibwe ku wa 22 Ukuboza 2024, amaze kuyibura atanga ikirego, ubu amakuru meza kuri we ngo ni uko moto ye yabonetse kandi yamaze kuyisubizwa na Polisi.
Yagize ati:"Mu by’ukuri njye nishimye kuko nongeye kubona ikinyabiziga cyanjye, nshimira n’ubuyobozi bwa Polisi yacu."
Niyitanga moto ye yaburiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ahitwa i Gihara mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko akiyibura yumvaga nta cyizere afite cy’uko moto ye izaboneka ariko agashimira Polisi y'u Rwanda yakoze neza akazi kayo ikabineka.
Mu gihe Ineza Claire we avuga ko moto ye yari ifitwe n’umushoferi, ajya gusenga ayishyira aho yari asanzwe ayishyira agarutse asanga bayitwaye. Icyo gihe hari ku wa 20 Ukuboza 2024, yibirwa mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Yasobanuye ko abibye moto ye bafashe ibirango bya pulake bakabihindura, ahari 8 bahinduramo 3 ahari inyuguti ya I bayihinduramo B.
Ineza yihutiye gutanga ikirego. Ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, yakiriye telefoni imubwira ko hari moto zafashwe, Polisi imusaba kuza akareba niba harimo moto ye.
Yakomeje avuga ko yagezeyo asanga moto ye irahari ariko yarashaje. Gusa, avuga ko yishimye cyane kandi agashimira Polisi yagaruje moto ye yari imaze umwaka yarabuze.
Ati:"Numvaga mfite icyizere ariko ntabiha agaciro ko nzayibona ariko ejobundi nagiye kubona mbona baramampagaye. Nshimira polisi cyane kuko njye nta ruhare nabigizemo, nagiye kumva numva baramampagaye gusa ntabwo natekerezaga ko iyi moto nzongera kuyibona."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hasubijwe ibinyabiziga 5 ku bantu batandukanye bari baribwe ibinyabiziga byabo.
ACP Rutikanga yongeraho ko no mu minsi ishize hari ibindi binyabiziga Bitandatu Polisi iherutse gusubiza ba nyirabyo.
Yakomeje agaragaza ko hari ibinyabiziga byinshi biparitse mu Gatsata byagiye bibura ba nyirabyo, akongeraho ko hari ababibura ibinyabiziga byabo bagatanga ibirego abandi bagahitamo gucecek
Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, Polisi y’u Rwanda imaze gusubiza abantu moto 16 zari zaribwe.
ACP Rutikanga avuga ko ahaparitse moto zirimo n’izafashwe zaribwe, iyo zigiye gutezwa cyamunara, uje agasanga harimo ikinyabiziga cye, icyo gihe ntigitezwa cyamunara ahubwo gisubizwa nyiracyo mu gihe agaragaje ibyangombwa byacyo.
Abantu babura ibinyabiziga byabo bagahitamo kwicecekera, bagirwa inama yo kwihutira gutanga ikirego kuko haba hari amahirwe yo kuzabona ibinyabiziga byabo.