Ikiriyo cya Raila Odinga witabye Imana tariki ya 15 Ukwakira
2025 cyahindutse imyigaragambyo muri Kenya, abashinzwe umutekano batangira
kwifashisha imyuka iryana mu maso kugira ngo babatatanye.
Raila yabaye
Minisitiri w’Intebe wa Kenya, amara imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi
bwa Kenya. Yapfuye nyuma yo guhagarara k’umutima ubwo yari yagiye kwivuriza
amaso mu Buhinde.
Kuva inkuru y’urupfu rwa
Raila yamenyekana, mu rugo rwe no ku biro by’ishyaka rye, ODM, hateraniye
abantu benshi, batangira ikiriyo, mu gihe bari bategereje ko umurambo we
ucyurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa
15 Ukwakira, indege ya Kenya Airways yagejeje umurambo wa Raila i Nairobi. Ku
kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta hari uruvunganzoka rw’abaturage bari
bagiye kuwakira.
Kubera ko byari bigoye
gukumira aba bantu, abashinzwe umutekano babemereye kugera aho indege yari
itwaye umurambo yari iparitse, ariko ntibanyurwa, kuko bageze no mu gice
batemerewe kugeramo.
Umubyigano w’abaturage
bemerewe kwinjira imbere mu kibuga cy’indege watumye gifungwa by’agateganyo mu
gihe ubuyobozi bwacyo bwari butegereje ko aba bantu bagenda. Cyongeye
gufungurwa nyuma y’amasaha abiri.
Byari biteganyijwe ko
isanduku irimo umurambo wa Raila ijyanwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko
kugira ngo yerekwe abaturage, ariko ubwinshi bwabo bwatumye gahunda yimurirwa
muri sitade ya Kasarani.
Abaturage baturutse
imihanda yose bagiye gutegerereza umurambo wa Raila muri iyi sitade. Ubwo
wahageraga, abenshi bavuye mu byicaro byabo, birukira mu kibuga hagati. Ni bwo
abapolisi batangiye kubatatanya bakoresheje imyuka iryana mu maso.
Hapfuye abaturage barenga
batatu, ndetse bivugwa ko hari abaturage benshi bakomerekeye muri iyi sitade,
ariko umubare wabo nturamenyekana.
Perezida wa Kenya, Dr.
William Samoei Ruto, yatangaje ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu,
kugira ngo Abanya-Kenya babone igihe gihagije cyo kuzirikana ubuzima bwa Raila.
Biteganyijwe ko ku wa 17
Ukwakira 2025, ari bwo hazaba umuhango wo ku rwego rw’igihugu wo gusezera Raila
mu cyubahiro. Uzabera muri sitade ya Nyayo iherereye i Nairobi.
Biteganyijwe ko Raila
azashyingurwa mu isambu ye iherereye mu gace ka Bondo mu karere ka Siaya, ku wa
18 Ukwakira.