Minisitiri
w’Ubutabera n’Imicungire y’Itegeko Nshinga muri Uganda, Hon. Norbert Mao,
yasabye ko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye yakagombye kwinjira mu
gisirikare cy’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yo gukomeza kaminuza.
Mao yavuze ko ibi bikwiye gushyirwa mu mategeko nk’ingamba za Leta, kugira ngo buri Munya-uganda abe ari mu basirikare bazwi nk’“reserve force” bashobora kongera guhugurwa igihe igihugu cyaba gihanganye n’ibitero cyangwa intambara.
Yagize ati: “Bikwiye kuba politiki y’igihugu ko buri Munya-uganda urangije amashuri yisumbuye ajya mu gisirikare imyaka ibiri mbere yo gukomeza kaminuza. Abo bantu bazaba bari mu ngabo z’ubwiteganyirize (reserve army), kandi mu gihe Uganda yagabwaho igitero, bashobora kongera guhugurwa hanyuma bakoherezwa ku rugamba kurinda igihugu.”
Mao yasobanuye ko kurinda igihugu ari inshingano za buri wese, anenga ko benshi mu baturage badafite ubumenyi ku bijyanye n’ubwirinzi bw’igihugu cyabo.
Yongeyeho ko intambara z’iki gihe zitakiri ishingiye ku mbaraga z’umubiri gusa, ahubwo zishingiye cyane ku ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyanye n’igihe.
Like This Post? Related Posts