Umugore
wo mu Butaliyani yajyanye ikirego mu rukiko agiye kwaka gatanya ngo atandukane
n’umugabo we, atungurwa no gusanga yaba we cyangwa umugabo we bakiri ingaragu
mu irangamimerere, kuko umupadiri wabasezeranyije yibagiwe kwandikisha
ishyingirwa ryabo mu mategeko.
Uyu
muryango washyingiwe mu 2009 mu gace ka Messina, bashyingirwa n’umupadiri
wagombaga kohereza icyemezo cyabo cy’ishyingirwa mu buyobozi mu gihe kitarenze
iminsi itanu, ariko byarangiye atabikoze.
Nubwo
imihango y’ubukwe bwabo yatwaye asaga ibihumbi 66 by’Amayero, ndetse
baranubatse inzu y’agatangaza, nyuma y’amezi make bashyingiwe, umugore yananiwe
kwihangana ajyana mu rukiko ikirego kwaka gatanya.
Ageze
mu rukiko yatunguwe no gusanga ishyingirwa ryabo nta ho rizwi mu mategeko bityo
na gatanya itashoboka ku bantu batashyingiranywe.
Ni bwo
umugore yahise ashaka uburyo bakwandikisha ishyingirwa kugira ngo abone uko
ahabwa gatanya ariko umugabo yanga gusinya kugira ngo ishyingirwa ryabo
ryandikwe.
Kuri we
yavuze ko nta mpamvu yo kwandikishya ishyingirwa kandi n’ubundi baramaze
gushwana bateganya gutandukana, kandi abona ko byari kumutwara amafaranga
menshi kuko bari kugabana amafaranga batunze.
Nyuma
y’ibi uyu mugore yahise atanga ikirego arega uwo mugabo we, umupadiri
wabasezeranyije ndetse na diyosezi yabasezeranyije, asaba indishyi z’akababaro
ku bw’igihombo bamuteje.
Mu
2019, nyuma y’imyaka icyenda bashyingiwe, urukiko rwanzuye ko umugabo nta cyaha
yakoze, ko nta mpamvu yari afite yo gusinya izo mpapuro, ndetse n’umupadiri ko
nta cyaha yakoze. Urukiko rwavuze ko uwo mugore wareze nta bimenyetso bihagije
afite ko hari icyo bamuhombeje.
Ntibyaciriye
aho, uyu mugore yarajuriye inshuro eshatu, ndetse ageza ikirego no mu Rukiko
rw’Ikirenga rw’u Butaliyani.
Ku wa 2
Nzeri 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ikirego nta shingiro gifite, ko
gushyingirwa imbere y’itorero ryemerwa iyo umupadiri yatanze impapuro
z’ishyingirwa mu buyobozi bwite bwa leta mu gihe kitarenze iminsi itanu, nyuma
y’iyo minsi ko biba bitagishobotse keretse byemejwe n’abashyingiranywe bombi.
Rwanzuye
ko umugabo kuba yaranze gusinya ngo ishyingirwa ryabo ryandikwe mu mategeko. Ni
uko umugore yatashye amara masa.