• Amakuru / MU-RWANDA


Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba, yahitanye abantu batandatu, inangiza hegitari zirenga 20 z’imyaka y’abaturage n'ibindi.

Iyi mvura idasanzwe yaguye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza, hirya no hino mu tugari dutandukanye tw'uwo Murenge.

Mu bo iyo mvura yishe harimo umukecu wari uri kumwe n’abuzukuru be batatu bagwiriwe n’inzu, abo bana bose bahita bapfa bakaba bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave. Abandi batatu bakaba bapfiriye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yavuze ko abo bantu baguye mu mvura yaguye ahagana saa munani z’amanywa, igwa irimo umuyaga n’umuvu w’amazi menshi.

Ati:"Abaturage bishwe n’imvura ni batandatu, bapfiriye kuri site ebyiri aha mbere hapfiriye umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabiri ya Selesi hapfiriye abana batatu ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka.

Ni imvura yaguye saa munani n’igice yari imvura nyinshi cyane irimo umuyaga, yamanuye amazi menshi ku musozi maze iyo mivu iragenda yica abo bantu."

Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu imirimo yo gushakisha abatari baboneka ikomeje asaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka ndetse no guca imirwanyasuri ku misozi mu kwirinda imivu y’amazi.

Yagize ati:"Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage gukumira ibiza, amazi aturuka mu misozi haterwa ibiti n’imirwanyasuri tukayakumira. Ikindi turasaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko umuryango umwe watwawe n’amazi inzu babagamo yari iri mu manegeka."

Iyo mvura uretse kwica abantu yanangije hegitari zirenga 20 z’imyaka harimo ibirayi, ibisheke, imyumbati n’ibindi byinshi, iyi mvura yanishe kandi ihene esheshatu. 

Mu gihe hari hagishakwa imirambo itari yabonetse kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko umwaka ushize wa 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza 81 muri bo bishwe n’inkuba, 49 bicwa n’impanuka zo mu birombe, 17 inzu zirabagwira, 14 bicwa n’inkangu naho abandi bicwa n’ibiza birimo n’imyuzure n’inkongi z’umuriro.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments