• Imikino / FOOTBALL

President wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, yavuze ko yicuza kuba yarahisemo Muhirwa Prosper,  ngo amubere visi president, kuko yaraziko ari umuntu uri mu mupira aziko haribyo azamufasha , ariko ubu umurongo arimo ukaba uri kwerekeza Rayon Sports mu mwijima.

Twagirayezu Thadee president wa Rayon Sports yavuze ko ubwo yatorwaga , yahisemo abazamwungiriza agendeye ku kuba bazi umupira ,ariko avuga ko yicuza kuba yarahisemo Muhirwa Prosper, ubwo yaganiraga na RBA ,yavuze ko mubo yatoranyije bose yicuza kuba yaratoranyije Prosper,  kuko yamubereye ikigusha kuva batangira gukorana.

Twagirayezu Thadee ati "Ubyara umwana utabihisemo akakubera mwiza cyangwa mubi, ariko njyewe namuhisemo, uyu munsi ndicuza , uyu munsi umurongo arimo kugendamo , ntago ukwiye indagagaciro za Rayon Sports,  ntago werekeza ahazaza ha Rayon Sports,  ahubwo urerekeza ahandi hantu mbona harimo umwijima, njyewe nabaye muri Rayon Sports mfasha ariko ndi inyuma, utwo tuntu wenda agira , cyangwa yabayemo mu bihe byashize , numvaga birangiye".

Yakomeje avuga  ko yahisemo Ngoga Roger , nkuwari usanzwe ari mubuyobozi ngo amufashe kumwereka uko byari bimeze, Rukundo Patrick nkuwari usanzwe aba umubitsi wa Rayon Sports,  na Gacinya nk'umuntu wabaye President akazamugira inama, ati"uyu munsi cyane cyane kuri Prosperi ndicuza cyane".


Twagirayezu Thadee yavuze ko yicuza gukorana na Muhirwa Prosper 

Yavuze ko impamvu yicuza kuba yarahisemo Prosper ari ibintu byinshi , gusa atanga urugero rwaho bicaye nka Komite , bagasuzuma umusaruro w'umutoza ,bagasanga ari mucye  bakemeranya kumwirukana , ariko nyuma akandika ibaruwa yo kwitandukanya n'umwanzuro bari bafatiye hamwe.

Ikindi Twagirayezu Thadee yashinje Muhirwa Prosper nubwo ateruye neza  , ni uruhare mu kibazo cya Nsabimana Aimable, avuga ko ubwo Aimable yagaragaje imyitwarire mibi , we nka President akamuhana ,ariko hakaba izindi mbaraga zimusunika , zimubwira ngo akomeze yigaragambye, kugeza bahisemo gusesa amasezerano.

Yavuze ko abona impamvu zateye kuba Prosper yaramurwanyije, ari uko basaga naho bafite intego zitari zimwe, avuga ko ibaruwa ya Prosper irimo urujijo , kuko bisa naho yashakaga kwegura ubundi ukabona atabishaka , icyakora Thadee yavuze ko Muhirwe Prosper atariwe wenyine wazanye umutoza Afhamia Lotfi , kuko bose nka komite babigizemo uruhare.


Muhirwa Prosper akunda gushinjwa kunaniza ubuyobozi bwose butowe muri Rayon Sports nyamara ingoma zose azibamo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments