• Imikino / FOOTBALL

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee , yavuze ko atazigera yegura kuri iyo mirimo kubera kunaniza ,ahubwo ko nashaka kwegura azabikora ku giti cye atari impamvu z'abantu bamushyizemo .

Hasinze iminsi ku mbuga nkoranya mbaga no mu bitangazamakuru bitandukanye , hagaragara abakunzi ba Rayon Sports, basaba ko perezida wiyi kipe Twagiraye Thadee yakwegura , akajyana n'umutoza Afhamia Lofti, aganira na Radio Rwanda perezida wa Rayon Sports , yavuze ko adashobora kwegura kubera impamvu z'abantu ahubwo aramutse ari uwegura yakwegura ku mpamvu ze bwite.

Thadde yagize ati" oya sinshobora, nubitekereza ntabwo nshobora kwegura kubera impamvu z'abantu banshyizemo, nakwegura kubera impamvu zanjye bwite, noneho rero kwegura kubera ko abantu barimo kugusunika bakujyana mu bintu bitaribyo , ahubwo njyewe bimpa imbaraga zo kugerageza gukomeza gutunganya ibintu ".

Icyakora Twagirayezu Thadee yemeje ko hagerageje kumweguza , gusa ntibyakunda , yavuze ko ubwo yagiraga amarangamuti menshi mu nteko rusange akarira , byatewe nuko yateguye Rayon day ahanganye n'abatarashakaga ko iba ariko bikarangira ibaye, ndetse yagera mu nteko rusange agasanga bateguye ko agomba kweguzwa nubwo bitabaye.

Hashize iminsi uyu mugabo asa nurimo gukora wenyine, kuko Ngoga Roger basaga naho barimo kumvikana muri komite ye yamaze kwegura, abandi nka Gacinya na Muhirwa Prosper bakaba batari kuruhande rwe, uyu mugabo kandi ahanganye n'urwego rw'ibutegetsi rwa Rayon Sports,  ari narwo rwari rwateguye kumweguza ariko bigapfa ubusa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments