• Imikino / FOOTBALL

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, yavuze ko kwirukana umutoza bitashingiye ku magambo yavuzwe ko ari uko yamusabye kwitsindisha akiri muri Mukura VS&L akabyanga , ahubwo avuga ko byatewe n'umusaruro mubi , ndetse ari umwanzuro bafashe nyuma yo kubona akomeje akazi ikipe yaba igana ahabi.

Mukiganiro na SK FM , Habimana Hussein uvuga ko ahagarariye umutoza Afhamia Lotfi, yari yavuze ko ubwo uyu mutoza yari amaze kumvikana na Rayon Sports kuzayitoza , yasabwe na Twagirayezu Thadee,  kuba yakwitsindisha ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy'amahoro,  ikipe ya Rayon Sports yari kwakira Mukura VS&L,  gusa ngo undi arabyanga, bikaba biri mubyatangije amakimbirane ngo yaba yaranateye kumuhagarika.

Mu kiganiro na Radio Rwanda Thadee yavuze ko atigeze ahamagara uyu mutoza , kuko yari fite ubushobozi bwo kumugeraho ubwe, atarinze kwitabaza Hussein nkuko yabivuze , avuga ko umutoza yahagaritswe kubera umusaruro mubi ibindi ari urwitwazo ndetse bifite ikindi bigamije, avuga ko uwo ubivuga atanamuzi , kuko ku masezerano ntaho yanditse.

At"Buriya ngo agasozi katagira umukuru kagwaho ishyano, kandi ibiti byose ntabwo byera imbuto, ibyo bintu numvise abantu babimbwira ,gusa nageze aho ndabyumva ariko aho byavugiwe nta gitangaza kiri kuko nubundi havugirwa byinshi, ntabwo njyewe nagira umugambi wo gukora ibyo bintu , niba nari naramusinyishije amasezerano se ko yari umukozi wanjye kuki nari kwitabaza undi muntu , iyo ngenda nkamureba".


Afhamia Lotfi ntazongera gutoza Rayon Sports 

Yavuze ko iyo biza kuba ibyo kuba yaramwimye uwo mukino yashoboraga kuba yarahise ahagarika ibyo gusinyana namwe amasezerano kuko yari ataramusinyisha, ati " kuki se ntasheshe amasezerano agitangira gutsindwa ? , igitumye dusesa amasezerano ye ni umusaruro mucye ntakindi".

Thedee yavuze ko mbere yo gusesa amasezerano y'umutoza , yabanje gukora ubushakashatsi, aganira n'abakinnyi , ndetse n'abakunzi ba Rayon Sports bazi umupira, yewe ko yanaganiriye n'abandi batoza, yavuze ko abakinnyi ubwabo aribo bamubwiye  ko nta myitozo bakora, ati "twasuzumye umusaruro we rero tubona ko umutoza nidukomeza gutya tuzakomeza kumanuka tujya hasi".

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko umutoza Afhamia Lotfi, nubwo yahagaritswe ariko atazigera narimwe agaruka muri iyi kipe, byarangiye basigaje kumwishyura ibyo bamugomba akagenda, yavuze ko ibyavuzwe ko azishyurwa amezi 17 ataribyo, ahubwo azishyurwa amezi 6 gusa, ndetse ko amafaranga barimo kuyashaka.


Habimana Hussein yavuze ko umutoza ahagarariye azira kwanga kwitsindisha

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments