Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereza ingabo zayo mu bice
by’ingenzi byo muri teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga mu ntara ya Kivu
y’Amajyepfo kugira ngo zikumire abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi
bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urubuga SOS
Medias rwatangaje ko imodoka zitwaye abasirikare b’u Burundi zagaragaye muri
santere ya Kitoga, Muhuzi no mu ishyamba rya Itombwe, kandi ko bongerewe mu
bindi bice birimo Minembwe, Mikalati, Kipupu na Point Zero muri Fizi.
Abasirikare b’u Burundi
boherejwe muri ibi bice nyuma y’aho mu bumweru bibiri bishize AFC/M23 ifashe
utundi duce muri Kivu y’Amajyepfo turimo, Luntukulu, Chulwe, Kishadu na
Lubimbe; isatira santere ya Mwenga n’iya Shabunda.
Uretse gukumira
abarwanyi ba AFC/M23 kugira ngo badakomeza kwagura ibirindiro basatira Uvira,
hari amakuru ahamya ko abasirikare b’u Burundi bafite umugambi wo kugaba
igitero ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho mu gace ka Mikenke kari muri
Minembwe.
Leta ya RDC na AFC/M23
tariki ya 14 Ukwakira 2025 byagiranye amasezerano yo gushyiraho urwego
ruhuriweho ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko bigaragara ko
ingabo z’u Burundi zikorana n’iza RDC zifite undi mugambi.
Ingabo z’u Burundi
zikorera muri RDC hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2022,
avugururwa mu 2023. Ubu muri Kivu y’Amajyepfo hari izigera ku bihumbi 20,
ziganje mu bice byo muri Uvira na Fizi.
Like This Post? Related Posts