• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Rubavu witwa Maguru Joël w’imyaka 35 y’amavuko yafashwe yibye ibitoki mu murima w’umuturage witwa Nyiranizeyimana Dative, bamusatse bareba niba nta bindi yibye bamusangana udupfunyika 3 tw’urumogi.

Ibi byabereye mu mu Mudugudu wa Buzuta, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mugabo Jean wari uhari uyu mugabo afatwa, yavuze ko umugore wa Maguru yemeje ko umugabo we yigize igihazi kuko buri joro yajyaga azana n’abandi bantu bakarunywera urumogi iwe.

Yagize ati:’’Ni umugabo usanzwe yarigize igihazi kinywa ibiyobyabwenge. Akimara gufatirwa mu bitoki by’uriya mugore, bamusatse ngo barebe niba nta bindi yibye bakamusangana urwo rumogi.’’

Umugore wa Maguru avuga ko na we abangamiwe n’uko umugabo we buri joro azana abashumba bakanywera iwe urumogi.

Umuturanyi wabo avuga ko uwo mugabo yinjiriye mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge, byamushyize mu makimbirane n’umugore we.

Yagize ati:’’Aho atangiriye kujya muri ziriya ngeso mbi, imico ye yarahindutse cyane, mu nama z’abaturage bakamwiyama ntiyumve kugeza ubu afatiwe mu cyuho. Twifuza ko yakwigishwa agahinduka, akava muri izo ngeso mbi, agafatanya n’umugore we guharanira iterambere ry’urugo ntirukomeze kudindizwa n’ibyo yareka agatera imbere.’’

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Rubavu, Furaha Jeannette, avuga ko uwo mugabo nyuma yo gufatirwa mu cyuho yibye ibitoki akanatungurana afatanwa urumogi yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Rugerero.

Ati:’’Nta kindi twari gukora uretse guhita tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Rugerero ngo abibazwe kuko ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko, ni n’ingeso mbi zikwiye gucika, zinasuzuguza uzinjiyemo, zikanasenya imiryango.’’

Furaha yakomeje avuga ko binajyanye n’ukwezi kwahariwe umuryango muri aka karere ubuyobozi busaba abaturage kureka ingeso mbi zose zonona ubusugire bw’umuryango, bagaharanira umuryango utekanye.

Yagioze ati:” Turifuza umuryango utekanye, uzira ingeso mbi nk’izo z’ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ziwudindiza. Nk’uriya icyaha nikimuhama azabihanirwa, umuryango we uhazaharire, nyamara iyo abyirinda yari kuba arimo aharanira iterambere ryawo.”

Yongeyeho ko Umurenge wa Rubavu washyizeho ingamba zo guhashya abakora ibyaha bose, zirimo kwigisha abaturage n’abanyeshuri mu mashuri ububi bw’ibyaha, n’imiryango ikabyigisha abayigize, bakirinda cyane cyane ibiyobyabwenge, haba kubicuruza cyangwa kubinywa.

Icyo amategeko ateganya ku byaha akurikiranyweho 

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Mu gihe Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments