Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi itsinda ry’abantu batatu rikurikiranweho uburiganya bwo kwambura abakorera serivisi za Mobile Money (MOMO) hakoreshejwe amayeri yo kwiyitirira ko bibwe telefoni kugira ngo basubizwe amafaranga bamaze kubikuriza ku ma agent.RIB yataye muri yombi abatekamutwe bibaga aba Agent ba Mobile Money.
Abo bafashwe barimo Akimana Benjamin, umugore we Uwimbabazi Thacienne, ndetse na Niyonagize François. Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, no kurega umuntu umubeshyera.
RIB ivuga ko aba bantu bakoreshaga amayeri yo kujya ku mu agent wa Mobile Money, bakamusaba kubabikuriza amafaranga kuri nimero zabo bavuga ko ari iz’umuntu ubohereje amafaranga.
Iyo amafaranga yabaga amaze kubikurwa, uwari wayohereje yahitaga ajya gutanga ikirego avuga ko yibwe telefoni n’amafaranga ariho, bityo amafaranga akahagarikwa cyangwa akazasubizwa nk’aho ari ayo yibwe. Ibi byatezaga igihombo ku ma agent babikurije ayo mafaranga.
Iperereza ryagaragaje ko aba bantu bari bamaze kwiba arenga 1,000,000Frw muri ubu buryo, kandi bakabikora mu turere dutandukanye kugira ngo batamenyekane.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko aba ba agent bagomba kugira ubushishozi bakandika neza imyirondoro y’abakiriya bose baha serivisi, kugira ngo bizorohere iperereza igihe habaye ikibazo.
Yagize ati:’’Kutandika imyirondoro y’uwo wahaye serivisi bishobora gutuma agent atabasha kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko nyir’amafaranga ari we waje kubikuza.’’
RIB yaburiye abishora mu butekamutwe nk’ubu kubuhagarika, kuko nta kinyoma cyangwa amayeri azatuma batoroka ubutabera.
Akimana na Niyonagize kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge, mu gihe Uwimbabazi akurikiranwa ari hanze. Dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.