Mu kagali ka Kagasa ho mu murenge wa
Ntarama ho mu karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’akababaro y’amuryango w’Abantu
batandatu bariye inkoko batoraguye yapfuye kuri ubu babiri barimo umwana na Se
bakaba bamaze gupfa mu gihe abandi bo bajyanwe kwa muganga.
Mu bajyanywe kwa muganga babiri barimo
undi mwana umwe na Nyina wabo nibo abaturage bemeza ko barembye cyane mu gihe
abandi bo uko bagaragara bisa nk’aho byoroshye.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ari
inkoko 3 umwe mu bana bo muri uyu muryango yatoraguye hafi y’ibiraro byazo
cyane ko banaturanye n’ibyo biraro ngo zikaba zari zahajugunywe n’abazorora
zapfuye.
Ntihavugwa icyari cyazishe cyane ko na
banyiri ibi biraro batifuje kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru, icyakora abo mu
muryango wa ba nyakwigendera bo basaba koi bi biraro by’inkoko bikwiye gukurwa
aha hantu kuko n’ubundi ari mu baturage cyane.
Aba baturage bakomeza bavuga ko “kuba
ibi biraro zororewemo nyirabyo atarateguye aho kujya ajugunya intumbi z’izipfushije
ahubwo bakaba bajijugunya aho babonye na byo bikwiye kwamaganirwa kure kuko ari
ugushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
BTN turacyashakisha inzego z’ubuyobozi
muri aka gace ngo zigire icyo zivuga kuri iyi nkuru dukomeje kubatunganyiriza.
Ni kenshi inzego z’ubuzima zisaba
abaturage kwirinda kurya inyama zikomoka ku itungo ritapimwe n’abaganga b’amatungo
ngo hamenyekane nib anta burwayi inyama zaryo zateza umuntu uziriye.
Abahanga mu buzima bavuga ko inyama z’itungo
ryipfushije ari mbi cyane kuko ziba zanumiyemo amaraso yaryo kandi akenshi ayo
maraso akaba ari yo aba arimo virusi cyangwa ubundi burwayi bwishe iryo tungo bityo
warirya ubwo burozi bw’uburwayi bwarihitanye bukaba nawe bwaguhitana.