• Amakuru / MU-RWANDA

Sadati Munyakazi, yasabye imbabazi kubera imvugo yakoresheje imvugo ipfobya Abarundi n’Abanye-Congo, aho yavugaga ko  Abanyarwanda bakwiriye gukora cyane kugira ngo bakire, mu myaka iri imbere bazajye batanga akazi ko gukubura imihanda yo mu Rwanda no koza ubwiherero ku Barundi n’Abanye-Congo.

Ni amagambo yatangaje ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yatangiye mu Karere ka Kicukiro, agamije gukangurira urubyiruko kwiteza imbere, ashingiye ku buhamya bwe.

Sadate usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari ndetse akaba yarigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports. Uyu mugabo kandi akunze gukora isesengura kuri politiki y’Akarere.

Mu buryo bwo gushishikariza urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka, Sadati yatanze ubuhamya avuga ko yavukiye mu giturage ariko kubera umuhate no gushakisha ageze ku iterambere.

Sadate yakomeje asaba uru rubyiruko gushyira imbaraga mu bijyanye no kwikorera, aho gutegereza ko ruzahabwa akazi.

Yavuze ko Abanyarwanda nibagera aha bazaba bari ku rwego rwo gukoresha Abarundi n’Abanye-Congo imirimo irimo gukubura imihanda no koza ubwiherero.

Ati“Iyo ni imbogamizi ijyanye n’imyumvire, abantu dukwiriye kumva ko kubona akazi ari kimwe, ariko mwumve ko tugomba kuba abakire, ahubwo tugasigara duha akazi abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukora imihanda yacu, Abanye-Congo bakaza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twabasize cyane, ari twe bakire, dufite abakozi dukoresha.”

Amagambo ye, ku mbuga nkoranyambaga yavuzweho n’abatari bacye ndetse bamwe  bamusaba kugorora imvugo ‘ kuko Abanyafurika bose ari bamwe.’

Nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye, yaciye bugufi, asaba imbabazi ku muntu waba wakomerekejwe n’ayo magambo.

Yagize ati “  Nshingiye ku bitekerezo byanjye bwite byumvikanishaga ko u Rwanda tuzatera imbere ku buryo mu mwaka wa 2050 imirimo yo gukubura imihanda no gusukura ubwiherero tuzayiharira abaturanyi bacu (Abarundi n’Abanye-Congo).

Nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye  nyuma yo kugisha inama umutima wanjye.

Nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mu iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu b’ Abanyafurika, niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’abakongomani ndetse n’abandi. “

Sadi Munyakazi yavuze ko ashingiye ku murongo mugari w’iterambere  ry’Abanyafurika, yemeye  ko yakoresheje imvugo idakwiriye.

Ati “ Nemeye ko nakoresheje imvugo idakwiriye yerekana ko hari abavandimwe bacu bazasigara inyuma bakajya ba dukorera imirimo idashimishije, nkaba mbisabiye imbabazi k’uwo byagizeho ingaruka wese. “

Yakomeje agira ati “ Nkaba nsabye kandi imbabazi umuvandimwe wese w’Umunyafurika kuko natatiye intego ngari y’ubumwe bwacu nk’Abanyafurika. “

Amagambo ya Sadate ku Barundi n’Abanye-Congo yakuruye impaka, bamwe bagaragaza ko atari akwiriye .

Ni  mu gihe abandi bashimangiye ko ibyo yavuze ntacyo bitwaye bijyanye n’uburyo umubano kuri ubu mu bihugu byombi uhagaze

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments