Minisitiri w’Intebe Dr. Justin
Nsengiyumva, yibukije abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda kuzirikana ko ari bo
mbaraga z’igihugu, bagakoresha neza ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.
Ni ubutumwa yahaye abanyeshuri
barangije kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko yishimiye
kwifatanya na bo mu birori byo gusoza kaminuza mu mwaka 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin
Nsengiyumva yavuze ko uyu munsi atari umunsi usanzwe wo gusoza amasomo ahubwo
ari n’umunsi wo kwishima no kunezerwa ibihe bamaze bari gutegura ahazaza
habo n’ah’igihugu.
Dr Nsengiyumva yashimiye Kaminuza y’u
Rwanda, avuga ko guverinoma y’u Rwanda izirikana cyane uruhare rwayo mu
iterambere ry’Igihugu.
Yongeyeho ko nubwo bahawe
ubumenyi, bakwiye kuzirikana ko batageze ku muhigo wabo ngo birare gusa ahubwo
bakwiye gukomeza urugamba rw’iterambere.
Ati “ Nkuko mumaze gutera indi ntambwe,
mwibuke ko impamyabumenyi zanyu atari ryo herezo rya nyuma. Ni intangiriro .
Hanze bishobora kubagora ariko kandi hari amahirwe menshi , mwitegure, mukore
cyane kandi murote ibintu bigari.”
Yabibukije ko amahirwe adashobora
kwizana ahantu hatuje gusa ( comfort zone), abasaba kutazaca inzira
y’ubusamo mu gihe bari gushaka iterambere.
Yabibukije kandi ko mu gihe baba
batangiye kwikorera cyangwa se bagiye mu nzego z’umutekano, bakwiye kubikorana
ubunyangamugayo, guca bugufi kandi bagatanga serivisi inoze.
Ati “ Banyeshuri mwahawe
impanyabumenyi, muzirikane ko ari mwe mbaraga z’igihugu.Ubumenyi mukuye muri
Kaminuza y’u Rwanda, mugomba kubukoresha mu gufatanya n’abandi banyarwanda, mu
gusigasira ibyiza twagezeho no guharanira kubyongera.
Yakomeje agira ati “ Kugirango ibi
mubigereho murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro zibereye umunyarwanda,
tukaba tubitezeho kuba urubyiruko rukunda igihugu, rukunda umurimo kandi
ruharanira kuwunoza.”
Minisitiri w’Intebe yabasabye gukomeza
kurangwa n’imyitwarire myiza .
Ati “Mwirinde imyitwarire idakwiye
ndetse n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi,ubunebwe, kwiyandarika n’ibindi kuko
bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”
Abasoje amasomo muri Kaminuza y’u
Rwanda bose hamwe ni 9526, barimo ab’igitsinagore 4204 n’ab’igitsinagabo 5322.
Koleji Nderabarezi ni 2554,
Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ni 1688, Koleji yigisha iby’Ubugeni,
Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage ni 1006, Koleji yigisha
iby’Ubucuruzi n’Ubukungu ni 2005, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima
ni 1136, ni Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo ni 156.
Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo 981.